Urujijo: Kuki mbere y’umukino w’Amavubi na Kenya haririmbwe indirimbo z’ibihugu eshatu?

Ubusanzwe, mbere y’uko ibihugu bibiri bikina mu marushanwa ayo ari yo yose, habanza kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, cyangwa se hakaba haririmbwa indirimbo yihariye y’irushanwa riri gukinwa.

Abafana b'u Rwanda n'amabendera y'u Rwanda
Abafana b’u Rwanda n’amabendera y’u Rwanda

Gusa ariko, muri CECAFA iri kubera mu gihigu cya Kenya, si ko byagenze ubwo Amavubi yari agiye gukina umukino ufungura amarushanwa na Kenya, ubwo haririmbwaga indirimbo eshatu, harimo indirimbo yubahiriza igihugu cya Kenya, ndetse n’indirimbo y’igihugu cy’u Rwanda.

Ibendera rya Kakamega (ribanza), ryari riri ahirengeye kuri Bukhungu Stadium
Ibendera rya Kakamega (ribanza), ryari riri ahirengeye kuri Bukhungu Stadium

Izo ndirimbo zabanjirijwe n’indirimbo ya Leta ya Kakamega, aho abahatuye ubwaho bahafata nk’igihugu, ari naho Raila Odinga uheruka gutsindwa amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya avuka, akaba kandi ari we munyacyubahiro wari waje gutangiza umukino ndetse n’irushanwa muri rusange.

Raila Odinga wambaye ingofero ni we waje gutangiza umukino
Raila Odinga wambaye ingofero ni we waje gutangiza umukino

Tuganira n’abanyamakuru bo muri Kenya ndetse n’abaturage batandukanye batuye muri ako gace, badutangarije ko kugira ngo agace ka Kakamega kemererwe kwakira iyo mikino, ari uko bahabwa uburenganzira bwo kubigira ibyabo, hakaririmbwa indirimbo yabo, ibendera ryabo ndetse na Odinga bo bafata nk’umukuru w’igihugu akaba ahari.

Dr Hakizimana Moussa, uyoboye itsinda ry'Abanyarwanda bitabiriye imikino muri Kenya
Dr Hakizimana Moussa, uyoboye itsinda ry’Abanyarwanda bitabiriye imikino muri Kenya
Umufana wa Kenya n'ibendera ry'igihugu cya Kenya
Umufana wa Kenya n’ibendera ry’igihugu cya Kenya
Abafana bari baje ari benshi nyuma y'iminsi bakangurirwa kuza kwitabira CECAFA muri Leta yabo
Abafana bari baje ari benshi nyuma y’iminsi bakangurirwa kuza kwitabira CECAFA muri Leta yabo

Ako gace ka Kakamega ndetse n’uduce twa Kisumu byegeranye, ni tumwe mu duce twanze kwitabira amatora aheruka kuba muri icyo gihugu, amatora yatsinzwe na Uhuru Kenyatta wari uhanganye na Raila Odinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka