Urugo rw’umunyezamu wa Rayon Sports rwaraye rutewe n’abantu ataramenya

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Bashunga Abouba yaraye atewe n’abantu ataramenya bangiza ibirahure by’inzu ye.

Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yaraye itsinzwemo na APR FC kuri Stade Amahoro, umunyezamu wa Rayon Sports yaje guterwa n’abantu bataramenyekana, bamushinja kuba yagize uruhare mu kuba batsinzwe n’ikipe ya APR FC.

Tuganira na Bashunga Abouba muri iki gitondo, yadutangarije ko ahagana mu ma Saa munani n’igice z’urukerera, ari bwo abantu atazi bateye amabuye ku nzu ye, ndetse banamubwira nabi ariko baganisha ku gutsindwa na APR FC.

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports Bashunga Abouba
Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports Bashunga Abouba

"Banteye ahagana Saa munani n’igice z’ijoro, bambwiraga ko ngo nabatsindishije igitego mu minota ya nyuma y’umukino, ariko ndashima ko ndi amahoro"

APR FC yaraye itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, ariko by’umwihariko igitego cyababaje abafana ba Rayon Sports kikaba ari igitego batsinzwe mu minota y’inyongera y’umukino (ku munota wa 93), ubwo Rusheshangoga yateraga ishoti rya kure maze umunyezamu Bashunga Abouba wari uhagaze imbere ntiyabasha kugarura uwo mupira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abakoze amakosa bakurikiranwe. nibafatwa bazahanwe gusa nabasifuzi bakwiriye kwisubiraho. cg bahindure resurtant zimikino Gutsinda gutsindwa kunganya no kwibwa.

joseph yanditse ku itariki ya: 14-12-2018  →  Musubize

Abakoze amakosa bakurikiranwe. nibafatwa bazahanwe gusa nabasifuzi bakwiriye kwisubiraho. cg bahindure resultants zimikino Gutsinda gutsindwa kunganya no kwibwa. Aha wari uvuze ukuri ariko uhise ubivanga ubeshyera abasifuzi ubundi akeza karigura ntampamvu yo kuvuga ngo APR FC yatsinze Rayon Sport FC kubera resultants z’imikino: Gutsinda,gutsindwa kunganya no kwibwa SVP niba ufana cg ukunda Football gerageza wibuke ko umupira widunda kd ugutsinze ntagihe atagutsinda. Biragaragara ko uyu mu Goalkeeper wa Rayon yatewe arengana ntako atagize ahubwo APR FC n’ikipe y’abahanga!

SOLEIL yanditse ku itariki ya: 16-12-2018  →  Musubize

Sinababwiye nzahora mbivugako abafana ba Rayon Sport arubwinshi gusa mumitwe yabo ni zero nigute batiyumvisha umukinoko habamo ibintu bitatu gutsinda gutsindwa ndetse nokunganya? Gutera umuntu murugo ibaze nawe ubwo bugoryi butarimo ubunyamwuga ukarara ijoro ngugiye kugirira umuntu kuriya please football ntago ari intambara.

Claude yanditse ku itariki ya: 13-12-2018  →  Musubize

Sinababwiye nzahora mbivugako abafana ba Rayon Sport arubwinshi gusa mumitwe yabo ni zero nigute batiyumvisha umukinoko habamo ibintu bitatu gutsinda gutsindwa ndetse nokunganya? Gutera umuntu murugo ibaze nawe ubwo bugoryi butarimo ubunyamwuga ukarara ijoro ngugiye kugirira umuntu kuriya please football ntago ari intambara. UBUSE KO BAMUTEYE MURUGO UBU NONEHO NIHO BUNGUTSE? IBI BIGARAGAZA KO BAKORANA N’ABO BABA BATIZEYE Kd ubundi RAYON SPORT nidahindura imigenzereze see (Funatisim)izaguma mubibazo kd ibyishi izaguma ibiterwe n’abafana bayo.

SOLEIL yanditse ku itariki ya: 16-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka