Uruganda Azam rugiye guha APR FC miliyoni 228Rwf mu gihe cy’imyaka ine

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama 2019 ku cyicaro cy’uruganda rwa Azam habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati ya APR FC n’uruganda Rwa Azam (Bakhresa Grain Milling Rwanda Ltd).

Azam izatanga Miliyoni 228Rwf mu myaka ine
Azam izatanga Miliyoni 228Rwf mu myaka ine

Ni amasezerano y’imyaka ine, bivuze ko azageza mu mwaka wa 2024.

Ibikubiye mu masezerano:

1. Amasezerano azamara imyaka ine
2. APR Fc izajya yambara imyenda iriho ibirango bya Azam
3. Uruganda rwa Azam ruzajya rwamamaza ku mikino APR FC yakiriye
4. Azam izagenera ikipe ya APR FC miliyoni 228 Rwf mu gihe kingana n’imyaka ine

Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC yari ihagarariwe na Visi Perezida wayo Major General Mubarak Muganga yavuze ko bishimiye gusinya amasezerano n’uru ruganda kandi ari intangiriro y’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri iyi ikipe.

Umuyobozi wa Bakhresa Grain Milling Rwanda Ltd, Munir Bakhresa yavuze ko bahisemo gukorana na APR FC kugira ngo bakomeze ibikorwa batangaga muri Siporo y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Bakhresa Grain Milling Rwanda Munir Bakhresa yari ahagarariye uruganda, mu gihe Major General Mubarak Muganga yari ahagarariye APR FC
Umuyobozi wa Bakhresa Grain Milling Rwanda Munir Bakhresa yari ahagarariye uruganda, mu gihe Major General Mubarak Muganga yari ahagarariye APR FC
Butera Andrew (ibumoso) Visi Kapiteni wa APR FC na Manzi Thierry (iburyo) Kapiteni wa APR FC wambaye umweru, mu myambaro mishya
Butera Andrew (ibumoso) Visi Kapiteni wa APR FC na Manzi Thierry (iburyo) Kapiteni wa APR FC wambaye umweru, mu myambaro mishya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

APR FC ibuze igikombe igihe sarupongo na urumwengu baba bagarutse muri reyor siport kbs

twizeyimana jean Pierre yanditse ku itariki ya: 2-02-2020  →  Musubize

Ikipe yacu turayishyigikiye kandi tugomba gutwara ikombe cya championa

NGIRABAKUNZI Deogratias yanditse ku itariki ya: 25-01-2020  →  Musubize

TARANSIFERI.ZOMURAPER.YACU

Niyonsenga.orivie yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

Twebwe abakunzi ba APR AFC twishimiye ayo masezerano APR AFC ya giranye na AZAM TV

Nsengimana ibrahim yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka