Uretse CHAN, abanyehuye bahishiwe n’indi mikino ikomeye

Ubwo abanyehuye batahaga Sitade Huye kuri uyu wa 9/1/2016, bamenyeshejwe ko uretse CHAN, n’indi mikino y’amakipe akomeye izakinirwa iwabo.

Abamenyesha iby’iyo mikino yindi bahishiwe, Vincent De Gaulle Nzamwita ukuriye FERWAFA yagize ati “Mu gihe tukiri muri FERWAFA, tuzakora ibishoboka tubazanire imipira myinshi hano i Huye. Yaba iya za shampiyona, yaba cyane cyane iy’amavubi mwumva ngo yabereye ku mahoro, izaza hano.”

Abanyehuye baje gutaha Stade ari benshi
Abanyehuye baje gutaha Stade ari benshi

Yavuze kandi ko iyi sitade yubatse mu buryo bwemewe ku isi. Ati “yaba amajonjora y’igikombe cy’isi, yaba aya CAN, ntimuzatungurwe no kubona amavubi hano akakira ibihugu bikomeye muri Huye.”

Yabashishikarije rero kuzajya bitabira kuza kureba imikino ari benshi, kugira ngo n’abagena ahabera imikino babone ko n’i Huye harimo. Yagize ati “turashaka kwereka CAF ko itibeshye ko CHAN iza i Huye, ko n’ejobundi tubasabye CAN bazemera, badashidikanya ko abanyehuye bakunda umupira.”

Abanyehuye baje gutaha Stade ari benshi
Abanyehuye baje gutaha Stade ari benshi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, na we yunze mu rya De Gaulle ashishikariza kuzaza kureba imikino ari benshi, cyane ko n’itike y’amafaranga 500 izajya ireba imipira ibiri.

Yunzemo ati “uko tuzitwara muri CHAN ni byo bizagaragaza niba koko dukwiye kugira imikino yo ku rwego rwo hejuru muri iki kibuga.”

Imvura yatumye benshi bataha batarebye umupira
Imvura yatumye benshi bataha batarebye umupira

Abanyehuye bishimiye Sitade Huye

Abanyehuye bishimiye kuba bagiye kuzajya barebera umupira kuri sitade yabo, kandi abenshi muri bo ngo imikino ya CHAN ntizabacika. Ramazani Ngabonziza ati “iyi sitade twari tuyikeneye cyane, kuko kujya kurebera imikino kuri Kamena ntibyatunezezaga.” Sitade kamena avuga ni iyifashishwaga mu gihe Sitade Huye yatunganywaga.

Kandi ati “Nkunda ikipe ya Mukura cyane. Nta mukino n’umwe uzajya unshika, kandi
n’iya CHAN nzayireba yose. ”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURISHIMYE CYANE ARIKO NJYE NUMVA TWAWUREBERA UBUNTU.

UWASE JOSEPHINE yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka