Umwanzuro wo kumanura Waasland-Beveren ya Djihad Bizimana wateshejwe agaciro

Urukiko rwa siporo mu Bubiligi rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro umwanzuro wari wafashwe mbere wo gusubiza Waasland Beveren mu cyiciro cya kabiri.

Tariki ya 15 Gicurasi 2020 ni bwo byari byemejwe burundu ko ikipe ya Waasland-Beveren ni bwo ubuyobozi bwa Shampiyona y’u Bubiligi (Pro League), bwari bwafashe umwanzuro wo guhagarikira shampiyona aho yari igeze, urutonde hagakoreshwa uko rwari rumeze ku munsi wa 29 habura umukino umwe ngo isozwe.

Urukiko rwemeje ko iyi kipe ya Djihad Bizimana iguma mu cyiciro cya mbere
Urukiko rwemeje ko iyi kipe ya Djihad Bizimana iguma mu cyiciro cya mbere

Byari byemejwe ko ikipe ya Club Bruges yari iri ku mwanya wa mbere n’amanota 70, aho yarushaga Gent ya kabiri amanota 15, ko ari yo yegukana shampiyona hatiriwe hakinwa imikino ya Playoffs, naho ikipe ya Waasland-Beveren ikinamo Djihad Bizimana yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 20, ikarushwa n’iya 15 amanota abiri gusa, igomba guhita imanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma yaho, ikipe ya Waasland Beveren yahise ifata umwanzuro wo kuregera urukiko rwa Siporo rw’u Bubiligi (La Cour belge d’arbitrage pour le sport /CBAS) bagaragaza ko barenganyijwe bakamnurwa habura umunsi umwe ngo shampiyona irangire.

Kuri uyu wa Gatatu uru rukiko rwaje gufata umwanzuro wo gutesha agaciro ibyemezo byari byafashwe mbere, bemeza ko kumanura iyi kipe bitakurikije amategeko nk’uko byatangajwe na Tom Rombouts uhagarariye iyi kipe mu mategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka