Umwaka wa mbere wa Tuyisenge Jacques muri Angola urangiye shampiyona isheshwe

Amakipe agize shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Angola, yemeje ko iyi shampiyona iseswa ntihagire ikipe ihabwa igikombe.

Nyuma yo guhagarikwa kwa shampiyona mu gihugu cya Angola kimwe no mu bindi bihugu hafi ya byose byo ku isi, amakipe akina iyi shampiyona y’icyiciro cya mbere yateranye kuri uyu munsi ngo hashakwe umwanzuro w’icyakorwa.

Jacques Tuyisenge uri gukina umwaka we wa mbere muri Angola
Jacques Tuyisenge uri gukina umwaka we wa mbere muri Angola

Nyuma yo kubona ko bigoye ko shampiyona yakongera gukinwa mu buryo bwiza, amakipe yose yaje gufata umwanzuro ko shampiyona iseswa burundu, ndetse ntihazagire amakipe asubira mu cyiciro cya kabiri.

Nk’uko mu minsi ishize CAF yari yandikiye amashyirahamwe yose iyamenyesha ko bayiha umwanzuro bitarenze itariki 05/05/2020, mu rwego rwo gutegura imikino ya Champions League na Confederation Cup, muri Angola bafashe umwanzuro ko Primeiro de Agosto na Petro Atletico ari zo zizahagararira Angola muri CAF Champions League.

Petro Atletico ya Jacques Tuyisenge izakina Champions League nyuma yo gusesa Shampiyona
Petro Atletico ya Jacques Tuyisenge izakina Champions League nyuma yo gusesa Shampiyona

Usibye muri Angola, Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Guinea nayo yamaze gusesa shampiyona, aha naho hakaba nta kipe izamanuka mu cyiciro cya kabiri, cyangwa ngo hagire ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka