Umuzamu wa APR FC, Ntwali Fiacre yatijwe muri Marines

Umuzamu wa APR FC, Ntwali Fiacre uri mu bazamu bahabwa amahirwe na benshi yo kwigaragaza mu bihe biri imbere, yatijwe Ikipe ya Marines FC isanzwe ifitanye umubano wo guhana abakinnyi na APR FC, kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.

Umunyezamu Ntwali Fiacre yatijwe muri Marines FC
Umunyezamu Ntwali Fiacre yatijwe muri Marines FC

APR FC yatije Ntwali Fiacre muri Marines FC umwaka umwe w’imikino wa 2020-2021, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri iyi kipe.

Ntwali ni umunyezamu w’Umunyarwanda w’imyaka 21 y’amavuko, wazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yagezemo muri 2015 afite imyaka 16, nyuma aza kuzamurwa muri APR FC muri 2018.

APR FC itije Ntwali nyuma yo kuzamura umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, werekanywe mu bakinnyi batanu bashya iyi kipe yerekanye kuwa 19 Nyakanga 2020.

Amakuru yo gutizwa kwa Ntwali Fiacre yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Rtd Lt. Col Sylvestre Sekaramba, ku rubuga rwa interineti rw’iyi kipe.

Sekaramba yagize ati “Ni byo koko umunyezamu Ntwali Fiacre twamaze kumutiza muri Marines FC kugira ngo bimufashe kuzamura urwego rwe rw’imikinire, nyuma y’uko tuzamuye undi munyezamu tumukuye mu ikipe ya Intare FC”.

Kuva yagera muri APR FC, Ntwali Fiacre ntiyakunze kubona umwanya uhagije wo gukina. Atijwe kugira ngo azamure urwego rwe kuko ari we uhabwa amahirwe yo kuzasimbura umunyezamu Rwabugiri Omar wa mbere kuri ubu mu izamu rya APR FC.

Nyuma yo gutiza Ntwali Fiacre, APR FC isigaranye abanyezamu batatu, ari bo bo Rwabugiri Omar, Ahishakiye Herithier ndetse na Ishimwe Jean Pierre.

Fiacre Ntwali yatwaranye na APR FC ibikombe birimo igikombe cya shampiyona cya 2019-2020, ibikombe bibiri by’Intwali 2019 na 2020, igikombe cy’Agaciro cya 2018 n’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super coupe) cya 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka