Umuyobozi wa CAF yashimiye Perezida Kagame uburyo ateza ruhago imbere

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) Ahmad Ahmad, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, nyuma y’inama yari yitabiriye yaberaga i Kigali.

Umuyobozi wa CAF afata Perezida Kagame nk
Umuyobozi wa CAF afata Perezida Kagame nk’umufana ukomeye wa ruhago

Ahmad uherutse gutorwa kuri uwo mwanya, yari mu ruzinduko mu Rwanda aho yari yitabiriye inama ya “African Union of Broadcasting (AUB)”, yateranye kuva kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018.

Mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamushimiye uruhare agira mu guteza imbere umupira w’amaguru mu karere, by’umwihariko irushanwa rya CECAFA KGAME CUP, rihuza ibihugu bigera ku 10 byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati.

Perezida Kagame nawe yamwijeje ko mu gihe akiri ku buyobozi bw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) azagira uruhare mu guhindura imikorere y’ishyirahamwe rya ruhago muri Afurika ndetse no kuzamura ruhago mu bakobwa n’abana.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda kandi, Ahmad yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Yahatanze inkunga igera kuri miliyoni 1,7Frw yo gufasha mu bikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi wa CAF yari aherekejwe n
Umuyobozi wa CAF yari aherekejwe n’abandi bajyanama babiri be ndetse na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Degaulle

MENYA UMWANDITSI

PROMOTED STORIES
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sport ninziza cyane natwe turayikunda nubwo abakinnyi bacu batubabaza cyne

nzungu alp yanditse ku itariki ya: 13-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka