Ku munsi w’ejo ubwo Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga yasuraga abakinnyi b’iyi kipe aho bari kwitegura umukino w’igikombe cy’Amahoro uzabahuza na Rayon Sports, yanagize icyo avuga ku kuba iyi kipe yakongera gukinisha abanyamahanga.
Lt Gen MUBARAKH Muganga yabwiye aba bakinnyi ko nta gahunda ihari yo kubongeramo abanyamahanga, ko ahubwo haziyongeramo abandi bakinnyi b’abanyarwanda mu rwego rwo kubaha umwanya wo kugaragaza impano zabo
Yagize ati “Muri ikipe nziza y’ abanyarwanda batarangwamo abandi bantu kandi ntabo twifuza kuzazana muri iyi kipe kuko mwebwe mushoboye, mufite barumuna banyu nabo bazaca hano kuko nk’ikipe y’ingabo twifuza kubaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo nk’abenegihugu. Ibi bizafasha Abakinnyi kwiteza imbere mu buryo bwose kandi ninawo murongo twihaye.”
Yakomeje agira ati “Kuri APR FC nta n’ubwo turwanya abanyamahanga, andi makipe yari afite abanyamahanga batatu ageraho asaba ko umubare wongerwa bakaba batanu birakorwa, yewe n’ubu ashatse yasaba abandi bakaba barindwi ariko twe ntiduteze guhindura umurongo turimo wo guhuza imbaraga nk’Abanyarwanda.”
Hari hashize iminsi havugwa ko iyi kipe yaba iri guteganya kongera gukinisha abanyamahanga, nyuma y’aho imaze inanirwa kwitwara neza mu mrushanwa mpuzamahanga arimo aya CAF ndetse na CECAFA, aho ikinisha abanyarwanda gusa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|