Umuyobozi w’ikipe ya Bugesera FC akurikiranyweho gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato

Umuyobozi w’Ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, ari mu maboko y’Ubushinjacyaha, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umuvugizi wa RIB w’Umusigire, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko Gahigi yatawe muri yombi tariki 09 Nzeri 2020, dosiye ye irakorwa ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ikirego kimaze kwakirwa amaze gufatwa, uwahohotewe n’uwo bivugwa ko yamuhohoteye ngo bajyanywe kuri Isange One Stop Center i Nyamata kugira ngo bapimwe.

Hari ibyavugwaga ko uwasambanyijwe afite imyaka iri munsi ya 18 ariko si byo, ngo afite imyaka y’ubukure.

Icyaha Gahigi ashinjwa cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanwa n’ingingo ya 134 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 ishobora kwiyongera bitewe n’impamvu.

Muri iki gihe cya COVID-19 abantu bari mu rugo cyane cyane abanyeshuri, hari abagaragaza impungenge ko ibyaha nk’ibi byo gusambanya abangavu byaba byiyongera.

Umuvugizi wa RIB w’Umusigire, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko byaba gusambanya abana ndetse no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, byose bihanwa n’amategeko. Yaboneyeho gusaba abantu kwigengesera bakirinda gukora ibyabagusha mu byaha nk’ibyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka