Umutoza wa Sunrise yasezerewe ashinjwa inyandiko mpimbano

Chid Ibe Andrew umunya-Nigeria watozaga Sunrise FC, yasezerewe ashinjwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ndungutse Jean Bosco umuyobozi w’ikipe ya Sunrise avuga ko umutoza Ibe Chid Andrew yari afite amakosa menshi ku buryo atakwihanganirwa.

Chid Ibe Andrew wasezerewe na Sunrise
Chid Ibe Andrew wasezerewe na Sunrise

Yemeza ko ngo yababeshye impamyabumenyi y’ubutoza atagira, iyo yagaragaje nyuma bigaragara ko ari impimbano kandi itamwemerera gutoza mu kiciro cya mbere.

Ati “ Ferwafa yaduhaye ibaruwa igaragaza ko Licence ye itabaho mbega yayikoreye, ibyo bituma dutandukana ntacyo yishyuje kuko ahubwo ubundi niwe wagombaga kudusubiza ibyo twamuhaye.”

Ibaruwa ya FERWAFA yemeza ko Licence ya Chid Ibe Andrew itemewe

Ikindi uyu mutoza ashinjwa ni imyifatire idakwiye ( Indiscipline) kuko uretse kurwana n’abaturage ngo yanagerageje gukubita vice President w’ikipe.
Hari kandi kuba adatanga umusaruro yarategerejweho no guteza amacakuburi mu bakinnyi kubera batari bakibayeho nk’ikipe.

Kuri ibi hiyongeraho gusuzugura ubuyobozi bw’ikipe harimo kwandikirwa amabaruwa amwihanangiriza akanga kuyakira nkana.

Uyu mutoza yageze muri iyi kipe y’Akarere ka Nyagatare mbere y’imikino yabanjirije Shampiyona, imikino 4 ya Shampiyona Sunrise yitwara neza ndetse ifata n’umwanya wa mbere, nyamara uko imikino yiyongeraga ni nako iyi kipe yatsindwaga cyangwa ikanganya.

Kuri ubu ikipe ya Sunrise yahawe Cassa Mbungo Andre uzayitoza kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye, ahabwa inshingano zo kuyishyira mu myanya myiza kuko ubu iri ku mwanya wa 9 n’amanota 21.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka