Umutoza wa Rayon Sports yasobanuye icyatumye Youssef Rharb atagaruka

Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yavuze ko bari bakeneye rutahizamu nomero 9 kurusha uko barikuzana Youssef Rharb ukina asatira anyuze ku ruhande cyangwa hagati.

Mu gihe ikipe ya Rayon Sport byashobokaga ko muri iri soko ryo mu kwezi kwa mbere 2023 yagarura umukinnyi ukomoka muri Maroc Youssef Rharb ukina asatira wigeze kuyikinira ,umutoza wayo yavuze ko imyanya micye bari bafite ariyo yatumye bahitamo kuzana rutahizamu nomero icyenda(9) kurusha uko barikuzana umukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande cyangwa hagati.

Yagize ati "Youssef ni umukinnyi mwiza iyo tuba dufite imyanya nawe yari kuza,twari dufite ibiri tureba ahantu dukeneye umuntu kurusha ahandi tubona ari rutahizamu kuko niho twabonye twakongera imbaraga ariko iyo biba bishoboka nawe yari kuza."

Rharb Youssef, umukinnyi wifuzwaga cyane n'abafana ba Rayon Sports
Rharb Youssef, umukinnyi wifuzwaga cyane n’abafana ba Rayon Sports

Haringingo Francis yakomeje avuga ko gukora aya mahitamo byanatewe no kuba ifite abakinnyi benshi basatira banyuze ku mpande ndetse no hagati. Nyuma yo kongeramo Héritier Luvumbu ndetse na rutahizamu ukomoka muri RDC uri mu igeragezwa banatagiranye nayo imyitozo yahise yuzuza abakinnyi 30 bemerewe kwandikishwa.

Youssef Rharb Rayon Sports yari yatijwe na Raja Casablanca yayikiniye mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 atangirana nayo shampiyona ariko ntabwo yayisoje kuko kubera imyitwarire mibi nkuko byatangajwe n’iyi kipe yasubiye iwabo mu gihugu cya Maroc itarangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka