Umutoza wa Rayon Sports Robertinho mu nzira igana muri Gormahia

Umutoza wa Rayon Sports umunya-Brazil Robertinho yemereye KT SPORTS ko ari mu biganiro n’ikipe ya Gormahia yo mu gihugu cya Kenya.

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho mu nzira igana muri Gormahia
Umutoza wa Rayon Sports Robertinho mu nzira igana muri Gormahia

Robertinho utarongererwa amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports kuko ayo yari afite azarangirana n’ukwezi k’Ukuboza 2018, akomeje ibiganiro n’ikipe ya Gormahia yifuza ko aza gusimbura umutoza Dyran Kerr wari usanzwe ayitoza weguye kuri uyu wa kane tariki ya 15 Ugushyingo 2018.

Robertinho yagize ati” twatangiye ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports ngo barebe ko bampa amasezerano mashya, hashize n’iminsi ibiri nganiriye n’umuyobozi w’ikipe ya Gormahia , nzi neza ko hashize igihe kirekire banyifuza kuko barimo gutegura Champions league, baranyegereye ,gusa ubu ntabwo ndafata icyemezo niba nshobora kugenda , nabonye n’ubutumire bw’amakipe menshi yo muri Algeriya tuzareba.

Robertinho yavuze ko icyemezo cyo kuguma muri Rayon Sports cyangwa kuyisohokamo azagifata ari mu kiruhuko mu gihugu cya Brazil.

Yagize ati” ni ngombwa ko nicarana n’umuryango wanjye ngatekereza neza , ngafata icyemezo , mu kwezi k’Ukuboza nzafata iminsi 7 njye muri Brazil ndebe ko nashyira ibintu ku murongo ndi kumwe n’umuryango wanjye tuzareba.

Yakomeje avuga ko ikipe ya Gormahia yanamusabye ko yajya muri Kenya kugira ngo baganire imbonankubone ariko akababwira ko ubu nta mwanya arabona kuko arimo gutegura imikino ya shampiyona n’ikipe ye ya Rayon sports.

Akomeza avuga ko yubaha ikipe ya Rayon Sports kuko ari yo yamufunguriye imiryango nyuma yo kuyigeramo akitwara neza bityo atifuza kuba yagenda ariko yongeraho ko agomba no gutekereza nk’umunyamwuga kuri ejo hazaza he n’umuryango we, bityo ibiganiro bigenze neza ahandi atabura kugenda.

Umutoza Robertinho mu mezi 5 yari amaze muri Rayon Sports yayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro aho yatsindiwe na Mukura kuri penaliti, yanayifashije kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF Confederation cup ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UMUTOZA WA RAYON WUMUNYE BRESILE BADUFASHE BAMUGARE KUKO URIYA NDABONA NTAHO YATUGEZA.YARI MBIHAYIMANA J.CLAUDE.

MBIHAYIMANA J.CLAUDE yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

Nyamara uy Umutoza uwamuha Amavubi yayageza kure hashoboka,
Ferwafa nirangara azajya ahandi kandi Abanyarwanda twari tumucyeneye mubihe biri imbere

J Paul yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka