Umutoza wa Rayon Sports avuga ko umukino uzayihuza na APR FC kuri we usanzwe

Mu gihe hategerejwe umukino ukomeye uzahuza APR FC na Rayon Sports, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, umutoza wa Rayon Sports Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, we avuga ko ari umukino usanzwe.

Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos
Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos

Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0, mbere yuko Rayon Sports yakira APR FC.

Yagize ati "Ni umukino usanzwe, yego ni iya mbere (APR FC), twubaha kimwe abo duhanganye. Kuri njyewe ntabwo ari umukino w’ihangana, ni umukino usanzwe kuko ndi umunya Portugal, ntabwo ndi umufana ndi umutoza. Ibi ni byiza ku bafana guhangana, kuri njyewe no ku bakinnyi banjye n’umukino usanzwe, umukino ukomeye kandi, turashaka gukora ibishoboka ngo dutsinde"

Ntabwo biba bisanzwe kumva umwe mu batoza hagati y’amakipe yombi, avuga ko umukino uyahuza ari usanzwe, ikindi ni uko Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yasaga nk’utazi ko umukino azakurikizaho, uzamuhuza na mucyeba w’ibihe byose kuri Rayon Sports.

APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 40 mu gihe Rayon Sports izayakira iri ku mwanya wa kane n’amanota 32, aho umukino ubanza wabahuje warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kabicandabo umutozawarayon sport azabikora

Niyitanga Eric yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka