Umutoza wa Police FC yafatiwe ibihano

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze guhagarika umutoza wa Police FC, Goran Kuponovic, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku kibuga.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA rivuga ko guhagarikwa kwa Goran ukomoka muri Serbia, byaturutse kuri raporo y’umugenzuzi w’umukino wahuje ikipe ya Police FC na Marines FC tariki ya 21/01/2012 ku kibuga cyo ku Kicukiro.

Iyo raporo ivuga ko umutoza Police FC yagaragaje imyitwarire mibi ku kibuga kubera kutishimira imisifurire kandi ngo amategeko abihanira.

Gora yafatiwe igihano cyo kutazatoza umukino wa shampiyona uzakurikiraho, bivuze ko azasiba umukino ugomba guhuza Police FC na Isonga FC ku wa gatatu tariki 08/02/2012.

Goran ukunze kurangwa n’amagambo menshi no kutishimira imisifurire ku kibuga, si ubwa mbere ahanwe kuko n’umwaka ushize yafatiwe ibihano nk’ibi ubwo Police FC yakinaga na APR FC muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu irushunwa rya Primus Cup kuri Stade Amahoro.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka