Mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha, mu mpera z’uku kwezi harakomeza iyi mikino aho u Rwanda ruzahura n’ikipe y’igihugu ya Mozambique (Os Mambas) tariki 24/03/2021.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mozambique Luís Gonçalves yatangaje ko yifuza ko imikino ibiri iyi kipe atoza ifite irimo uwo bazahura n’Amavubi tariki 24/03 ndetse n’uwa Cap Vert uzaba tariki 30/03 yasubikwa kubera abakinnyi b’ingenzi batazaboneka.
Nk’uko ikinyamakuru Lance cyo muri Mozambique cyabitangaje, bamwe mu bakinnyi b’ingenzi iyi kipe igenderaho bakina mu Bufaransa na Portugal byemejwe ko batakibonetse kuko amakipe yabo yanze kubarekura kubera icyorezo cya COVID-19, ibi byatumye uyu mutoza yifuza gusaba ko iyi mikino yasubikwa.
Mu bakinnyi kugeza ubu batazaboneka harimo Mexer (Bordeaux,France) na Zainadine Júnior (Marítimo,Portugal), mu gihe Abel “Mastro” Joshua (Vitória Guimarães,Portugal), Malembana (Lokomotiv,Bulgaria), Pepo (Cova da Piedade,Portugal) na Faisal Bangal (USD Caravaggio,Italy) bataremeza niba bazaboneka
“Turabizi ko habaye inama y’inteko rusange ya CAF, gusa ntituramenya niba imikino izasubikwa cyangwa izaba, turakomeza kwitegura nk’ibisanzwe nk’uko gahunda yacu iteguye, kandi duharanira kugera ku ntego yacu ari yo kubona itike ya CAN” Umutoza wa Mozambique aganira n’itangazamakuru ry’iwabo
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
kuberi kix erega tugomba kwigirira ikizere sibyo gusa kandi turashoboye
Amavubi niyitegure neza kand’insinzi ndizerako tuyifite ikindi niyite kubyumutoza wa mozambique avuga. Imana izabagengimbere🙇🙇
Biragoye ko amavubi yatsinda iyi kipe ya Moz,ukurikije urwego umupira w’u Rwanda uriho.
hello iriya ni mind game amavubi ni yitegure batitaye kumakuru yumutoza wa muzambike