Umutoza wa Kirehe yaburiye Rayon Sports ko itazayitwariraho igikombe

Umutoza wa Kirehe FC Sogonya Hamisi Kishi yizeye ko nta kipe izatsindira Kirehe ku kibuga cyayo mu gihe bitegura kwakira Rayon Sports mu mukino ushobora gusiga uhesheje Rayon Sports igikombe.

Rayon Sports na Kirehe zifite impamvu ituma uyu mukino uzaba ukomeye
Rayon Sports na Kirehe zifite impamvu ituma uyu mukino uzaba ukomeye

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, ni bwo Kirehe izacakirana na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Muri uyu mukino ubanziriza uwa nyuma, amakipe yombi azaba afite ibyo aharanira aho Rayon Sports izaba ishaka amanota atatu yahita ayihesha igikombe cya shampiyona mu gihe Kirehe nayo ikeneye amanota kugira ngo yizere kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu gihe habura imikino ibiri ya shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 66 aho irusha amanota ane mukeba APR ikaba isabwa gutsinda Kirehe gusa ikegukana igikombe bidasubirwaho.

Sogonya Hamisi Kishi amaze imikino 14 adatsindirwa ku mbehe ya Kirehe
Sogonya Hamisi Kishi amaze imikino 14 adatsindirwa ku mbehe ya Kirehe

Gusa umutoza Kishi wa Kirehe avuga ko nta gahunda bafite yo gutakariza umukino mu rugo aho bamaze iminsi batwara neza.

Aganira na KT Sports kuri KT Radio yagize ati “Gahunda dufite ni ugutsinda imikino isigaye. Kuba Rayon ishaka igikombe na APR yaje hano igishaka.Mu mikino micye maze ngarutse gufasha iyi kipe nta kipe irantsindira hano.Icyizere ndagifite.”

Kirehe imaze imikino 14 idatsindirwa ku kibuga cyayo gikunze kugora amakipe kigizwe n’imbuga itariho ubwatsi. Mu makipe aheruka kuhatakariza amanota harimo APR yahanganyirije 0-0 na Mukura yahatsindiwe 3-1 mu mikino Kirehe iheruka kwakira. Umukino Rayon Sports iheruka gukinira i Kirehe warangiye banganyije igitego 1-1.

Kirehe ikirwana no kuguma mu cyiciro cya mbere iri ku mwanya wa 14 ikaba inganya amanota na Gicumbi ibanziriza Amagaju ari ku mwanya wa nyuma akaba yaranamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Iki kibuga kitagira icyatsi na kimwe kigora cyane amakipe akomeye
Iki kibuga kitagira icyatsi na kimwe kigora cyane amakipe akomeye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kirehe rayon sport izayitsinda kubera Iman

Innocet yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Yes nibyo ikipe itwara igikombe igomba kwerekana difference.

nahayo yanditse ku itariki ya: 21-05-2019  →  Musubize

Ariko foot nta formule igira ashobora no kuhatsindwa kko ndima nta.match 14 amaze kuhakinira ngo azitsinde

Majos yanditse ku itariki ya: 20-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka