Umutoza wa Etincelles yasezeye ku kazi

Umutoza w’ikipe ya Etincelles yo mu Karere ka Rubavu, Colum Shaun Selby, yasezeye ku mirimo yo kuba umutoza mukuru w’iyi kipe.

Umutoza wa Etincelles yavuze ko kutamuhemba no kudahemba abakinnyi ari byo bitumye asezera
Umutoza wa Etincelles yavuze ko kutamuhemba no kudahemba abakinnyi ari byo bitumye asezera

Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021 yakiriwe na Visi Perezida w’iyi kipe Ndolimana Emmanuel yavuze impamvu yasezeye ku mirimo. Yagize ati "Nsezeye ku kazi ko kuba umutoza wa Etincelles FC kubera kutishyurwa ndetse no kubura ubufasha ku bakozi nkoresha (abakinnyi) ngiye gushaka ahandi nkorera."

Muri Werurwe mu mwaka ushize nibwo yerekanywe nk'umutoza mushya wa Etincelles
Muri Werurwe mu mwaka ushize nibwo yerekanywe nk’umutoza mushya wa Etincelles

Umwongereza watozaga Etincelles FC Colum Shaun Selby yagizwe umutoza mukuru wa Etincelles tariki ya 02 Werurwe 2020 aho yari aje gusimbura Bizimana Abdul bakunda kwita Beken.

Uyu mutoza wongerewe amasezerano y’imyaka ibiri mu ntangiriro za Shampiyona 2020/2021 asize Etincelles FC ku mwanya wa Gatatu muri Shampiyona aho mu mikino itatu yatsinze umwe anganya undi atsindwa umwe ikipe ikaba ifite amanota ane ku icyenda.

Ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles FC
Ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka