Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021 yakiriwe na Visi Perezida w’iyi kipe Ndolimana Emmanuel yavuze impamvu yasezeye ku mirimo. Yagize ati "Nsezeye ku kazi ko kuba umutoza wa Etincelles FC kubera kutishyurwa ndetse no kubura ubufasha ku bakozi nkoresha (abakinnyi) ngiye gushaka ahandi nkorera."
Umwongereza watozaga Etincelles FC Colum Shaun Selby yagizwe umutoza mukuru wa Etincelles tariki ya 02 Werurwe 2020 aho yari aje gusimbura Bizimana Abdul bakunda kwita Beken.
Uyu mutoza wongerewe amasezerano y’imyaka ibiri mu ntangiriro za Shampiyona 2020/2021 asize Etincelles FC ku mwanya wa Gatatu muri Shampiyona aho mu mikino itatu yatsinze umwe anganya undi atsindwa umwe ikipe ikaba ifite amanota ane ku icyenda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|