Umutoza wa Etincelles FC yasezeye nyuma yo gutsindwa na Police FC

Umutoza wa Etincelles FC, Colum Shaun Selby, yasezeye ku kazi ko gutoza Etincelles FC nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego bitanu kuri kimwe.

Umutoza Colum Shaun Selby yatangaje ko yasezeye ku Cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021 avuga ko Perezida w’ikipe yashakaga kugira uruhare mu gupanga ikipe. Yagize ati "Ni byo koko namaze gusezera ku kazi ko gutoza ikipe ya Etincelles FC. Impamvu nyamukuru ni uko Perezida wa Etincelles FC yashakaga kugira uruhare mu gupanga ikipe ndabyanga."

Uyu mutoza yakomeje avuga ko atakwihanganira ko abantu bamuvangira mu kazi ke, akaba ngo yahisemo kubarekera ikipe bakayitoza uko babishaka, anabifuriza amahirwe masa.

Ikipe ya Etincelles FC iri mu itsinda rya Gatatu hamwe na Police FC, AS Kigali na Musanze FC. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021 izakira Musanze FC kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, umukino ukazatozwa n’umutoza wungirije Saidi Abedi Makasi.

Imikino ya Etincelles FC

Imikino ibanza

Tariki ya 01/05/2021
 Police FC 5-1 Etincelles

Tariki ya 04/05/2021
03:00: Etincelles vs Musanze FC : Sitade Umuganda

Tariki ya 07/05/2021
 As Kigali vs Etincelles

Imikino yo kwishyura

Tariki ya 10/05/2021
03:30: Etincelles FC vs As Kigali

Tariki 13/05/2021
03:00: Musanze FC vs Etincelles

Tariki ya 16/06/2021
 03:00: Etincelles FC vs Police FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abazungu bagir’icyo baturushya, iyo ubivangiye mu kazi barakagusigira, iyo bitagenda Ntibahatiriza, barasezera bagaharir’abandi bashoboye,Umutoza w’ubushize we yarambiwe guhorera Kawunga (umutsima w’ifu y’ibigori) Niko yavuze ko atabumenyereye, none n’uyu ngo bamwivangira mu Kazi, yewe Entincelle yacu!

FIFI yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka