Umutoza Colum Shaun Selby yatangaje ko yasezeye ku Cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021 avuga ko Perezida w’ikipe yashakaga kugira uruhare mu gupanga ikipe. Yagize ati "Ni byo koko namaze gusezera ku kazi ko gutoza ikipe ya Etincelles FC. Impamvu nyamukuru ni uko Perezida wa Etincelles FC yashakaga kugira uruhare mu gupanga ikipe ndabyanga."
Uyu mutoza yakomeje avuga ko atakwihanganira ko abantu bamuvangira mu kazi ke, akaba ngo yahisemo kubarekera ikipe bakayitoza uko babishaka, anabifuriza amahirwe masa.
Ikipe ya Etincelles FC iri mu itsinda rya Gatatu hamwe na Police FC, AS Kigali na Musanze FC. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021 izakira Musanze FC kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, umukino ukazatozwa n’umutoza wungirije Saidi Abedi Makasi.
Imikino ya Etincelles FC
Imikino ibanza
Tariki ya 01/05/2021
– Police FC 5-1 Etincelles
Tariki ya 04/05/2021
03:00: Etincelles vs Musanze FC : Sitade Umuganda
Tariki ya 07/05/2021
– As Kigali vs Etincelles
Imikino yo kwishyura
Tariki ya 10/05/2021
03:30: Etincelles FC vs As Kigali
Tariki 13/05/2021
03:00: Musanze FC vs Etincelles
Tariki ya 16/06/2021
– 03:00: Etincelles FC vs Police FC
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abazungu bagir’icyo baturushya, iyo ubivangiye mu kazi barakagusigira, iyo bitagenda Ntibahatiriza, barasezera bagaharir’abandi bashoboye,Umutoza w’ubushize we yarambiwe guhorera Kawunga (umutsima w’ifu y’ibigori) Niko yavuze ko atabumenyereye, none n’uyu ngo bamwivangira mu Kazi, yewe Entincelle yacu!