Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta bamusanzemo Coronavirus

Umunya-Esipanye Mikel Arteta utoza Arsenal yakorewe ibizamini, bigaragaza ko yanduye icyorezo cya Coronavirus, ashyirwa mu kato.

Icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye kuri Mikel Arteta (Ifoto: Holly Allison/TPI/REX/SIPA)
Icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye kuri Mikel Arteta (Ifoto: Holly Allison/TPI/REX/SIPA)

Ikipe ya Arsenal ni yo yabitangaje ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa kane tariki 12 Werurwe 2020, bituma umukino wa Shampiyona y’u Bwongereza Arsenal yari ifitanye na Brighton kuri uyu wa gatandatu usubikwa.

Ikipe ya Arsenal yongeyeho ko umuntu wo muri iyo kipe wese ufite aho yaba yarahuriye n’uwo mutoza yakwishyira mu kato agasuzumwa hakurikijwe amabwiriza yatanzwe ku rwego rw’igihugu.

Abo bireba cyane cyane ni abakinnyi ba Arsenal, abatoza, n’abandi bakozi bahorana n’iyo kipe cyane cyane aho yitoreza muri Santere ya Colney mu Majyaruguru ya Londres.

Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ababajwe no kuba yagezweho n’icyo cyorezo, asobanura ko yagiye kwisuzumisha kuko yumvaga atameze neza.

Ati “Nzagaruka mu kazi nimbona uruhushya.”

Iki cyorezo gikomeje kugaragaza ubukana bushobora gutuma Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ihagarara.

Umukino wa Arsenal na Brighton & Hove Albion wari kuba kuri uyu wa gatandatu uhagaze nyuma y’undi mukino Arsenal yagombaga gukina na Manchester City ku wa gatatu w’iki cyumweru, ariko na wo urasubikwa.

Arsenal yavuze ko ubu ishishikajwe no gukurikiranira hafi ubuzima bw’abakozi bayo, yisegura kuba imikino ya Shampiyona yari ifite itazabasha kuba mu gihe cyari giteganyijwe.

Icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi kimaze guteza ingaruka zikomeye, dore ko ibihugu byinshi birimo guhagarika inama mpuzamahanga, imikino, imyidagaduro, amashuri, n’ibindi byinshi cyane cyane bihuriza hamwe abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka