Umutoza wa APR arakemanga ubusatirizi bwe nyuma yo kunganya na ESPOIR

Dr Ljubomir "Ljupko" Petrović utoza APR Fc aratangaza ko ikipe ye ifite ikibazo cy’ubusatirizi nyuma yo kunganya na Espoir Fc kuri uyu wa Gatatu

Ikipe ya APR Fc nyuma yo gusezererwa n’ikipe ya Djoliba aho yabuze igitego kimwe gusa, yongeye kunganya n’ikipe ya Espoir Fc igitego 1-1 bituma umutoza abaona ko afite ikibazo cy’ubusatirizi ariko azakomeza gukora ibishoboka byose ngo agikemure

Umutoza wa APR Fc asanga ubusatirizi bwe bugifite akazi ko gukosora
Umutoza wa APR Fc asanga ubusatirizi bwe bugifite akazi ko gukosora

Yagize ati "Twatangiye umukino dukina neza cyane, twabonye amahirwe menshi arenga umunani yo gutsinda ariko ntibyakunda, sinda ibitego bigaragara ko tutazi gutubutaha tuzongeramo imbaraga kuko duhusha uburyo bwinshi cyane bwaduha amanota"

Mu myaka itatu ishize y’imikino mu Rwanda, nta mukinnyi wa APR Fc wagiye uza muri batanu batsinze ibitego byinshi, n’ubwo yatwayemo ibikombe bibiri bya Shampiona.

APR Fc ubu ni iya cumi mu makipe amaze kwinjiza ibitego byinshi aho imaze kwnjiza 14 nayo yinjizwa 7, gusa ikaba ifite imikino ibiri y’ibirarane izakina Etincelles na Gicumbi Fc zose ikazazisura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka