Umutoza w’ikipe ya Manchester United yamaze kwirukanwa

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Luis Van Gaal, yamaze kwirukanwa n’ikipe mu gihe biteganijwe ko Mourihno ari we ugomba kumusimbura.

Ni nyuma y’uko uyu mutoza atatanze umusaruro yari yitezweho muri iyi kipe aho yarangije shampiyona iri ku mwanya wa 5 itabashije no kujya mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “champions league” i Burayi.

N’ubwo uyu mutoza yafashije ikipe ya Manchester United gutwara igikombe cya FA, ngo ibyo ntibyari bihagije ku musaruro ikipe ya Manchester United yatanze muri uyu mwaka.

Luis Van Gaal bivugwa ko yamaze gusezererwa
Luis Van Gaal bivugwa ko yamaze gusezererwa

Uretse kutabasha kugeza iyi kipe muri champions league, iyi kipe yanasezerewe muri Europa league muri 1/8 cy’irangiza n’ikipe ya Liverpool iyitsinze ibitego 3-1.

Iyi kipe ikaba itararenze amatsinda muri champions league y’uyu mwaka aho yarangije iri ku mwanya wa 3 n’amanota 8 mu itsinda B yari irimo.

Itsinda yari irimo rikaba ryari rigizwe n’ikipe ya Wolfsburg yabaye iya mbere mu itsinda n’amanota 12, PSV Eindhoven yayikurikiye n’amanota 10 na CSKA Moscou yarangije ari iya nyuma mu itsinda.

N’ubwo byarakaje abayobozi n’abakunzi ba Man-u, ngo ibintu byakaze cyane mu gufata icyemezo cyo gusezerera uyu mutoza, ubwo itabashaga gutsindwa West Ham United ku mukino ubanziriza uwa nyuma 3-2.

Jose Mourinho niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Van Gaal
Jose Mourinho niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Van Gaal

Aha ngo byababaje abafana, abafatanyabikorwa n’abamamarizwa n’iyi kipe aho bari bataye icyizere cy’uko iyi kipe yaba muri ane ya mbere, ngo igire amahirwe yo kujya muri champions league.

Gusa yaba abayobozi b’ikipe ya Manchester United, yaba abafana ndetse na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ngo bari bamaze kurambirwa cyane imyitwarire y’uyu mutoza wa Manchester uyisize habi uyu mwaka.

Kuri Jose Mourinho akaba ariwe uhabwa amahirwe menshi cyane yo gutoza Manchester United, kuko ngo hari n’ubwumvikane bushobora kuba bwarabaye mbere, aho Jose Mourinho yari yarahawe ngo agera kuri miliyoni 4 z’amapawundi ngo atazasinya mu yindi kipe iyo ariyo yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyizacyane

erias yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka