Umutoza w’Amavubi yandikiwe ibaruwa nyuma yo guta akazi nta burenganzira

Umutoza Antoine Hey utoza Amavubi yandikiwe ibaruwa na Ferwafa imusaba gutanga ibisobanuro byo kuba yarataye akazi atabimenyesheje abakoresha be

Nyuma y’iminsi umutoza Antoine Hey atagaragara mu Rwanda, aho bivugwa ko yagakwiye kuba ari gukurikirana uko abakinnyi bitwara hano mu Rwanda, uyu mutoza yamaze kwandikirwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ngo agaruke ku kazi.

Antoine Hey, umutoza w'Amavubi
Antoine Hey, umutoza w’Amavubi

Nk’uko Bugingo Emmanuel, umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo, yatangaje ko uyu mutoza atabimenyesheje abakoresha be, biza kuba ngombwa ko yandikirwa ibaruwa.

"Umutoza bambwiye ko ari mu Budage, Ferwafa yaramwandikiyeimusaba kuza ku kazi, hari iminsi iba igomba kugera atari ku kazi ubwo nyine akaba atakariho, yagiye atabifitiye uburenganzira, gusa sinzi icyo itegeko riteganya, ariko icyo itegeko riteganya ku muntu utari ku kazi kandi atarabiherewe uburenganzira"

Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC
Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, ishobora gukina umukino wa kamarampaka n’igihugu cya Ethiopia, itsinze ikaba yahita yerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibamwirukane ikipe bayihe Mashami na Karekezi Olivier,yibuke ko ari umukozi wa minisiteri

eliya yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka