Umutoza w’Amavubi na Meddie Kagere ntibatewe ubwoba no kuba Senegal ari ikipe y’igihangange

Mu kiganiro baraye bagiranye n’itangazamakuru, umutoza w’Amavubi ndetse kapiteni wayo Meddie Kagere kugeza ubu, baratangaza ko badahangayikishijwe no kuba Senegal ari ikipe ifite izina n’abakinnyi bakomeye.

Ku i Saa tatu z’ijoro zo mu Rwanda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" iraza kwakira ikipe y’igihugu ya Senegal "Les Lions de la Teranga", mu mukino ubera kuri Stade ya Senegal izwi nka Stade Abdoulaye Wade iherereye mu mujyi wa Diamniadio.

Mbere yo gukora imyitozo ya nyuma kuri iyi Stade izaberaho umukino, umutoza w’Amavubi Carlos Alòs Ferrer ndetse na Meddie Kagere bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru bavuga uko biteguye uyu mukino.

Umutoza Carlos Alòs Ferrer yavuze ko badatewe ubwoba no kuba Senegal ari ikipe ikomeye y’abakinnyi nka Sadio Mané.

Yagize ati "Turabizi ko Senegal ari ikipe ikomeye ifite n’abakinnyi beza bo ku rwego mpuzamahanga, ariko umukino uzaba ari 11 kuri 11. Ntabwo ari Sadio Mané uzaba akina n’u Rwanda, twiteguye guhangana kandi tukarwanira intsinzi"

Ku ruhande rwa kapiteni w’Amavubi Meddie Kagere nawe avuga ko biteguye guhatana, n’ubwo avuga ko ari umukino uzaba utandukanye n’uwa Mozambique.

Ati "Ubu umukino wa Mozambique wabaye amateka, ubu uwo duhanze amaso ni uwa Senegal n’ubwo ibyawo bizaba bitaddukanye, biradusaba kuba turi hejuru mu mikinire kugira ngo tubashe guhatana n’ikipe nk’iyi ikomeye, tukabyaza umusaruro amahirwe tubona kugira ngo tugire umusaruro dukura muri uyu mukino"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka