Umutoza Ruremesha na Etoile de l’Est banyomoje amakuru avuga ko yerekeje muri iyo kipe

Nyuma yo kwirukanwa muri Mukura VS, umutoza Ruremesha Emmanuel wavugwaga mu ikipe ya Etoile de l’Est idafite umutoza mukuru kugeza ubu, ariko impande zombi zanyomoje aya makuru.

Umutoza Ruremesha Emmanuel
Umutoza Ruremesha Emmanuel

Mu kiganiro umuyobozi w’ikipe ya Etoile de l’Est, Vedaste Muhinzi yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ayo makuru ntaho ahuriye n’ukuri.

Yagize ati "Ayo makuru ntabwo ariyo, nta biganiro twagiranye, na we ubwe umubajije yakubwira ko mperuka kumubona kera dukina na Mukura i Huye".

Umutoza Ruremesha Emmanuel na we yavuze ko nta muntu wo muri Etoile de l’Est bari bavugana.

Yagize ati "Nabwo ari bya bindi byo guca ku ruhande njyewe ntabwo njya menya kubeshya, ntabwo nari nicarana n’umunsi n’umwe n’umuyobozi wa Etoile del’Est ngo mvugane".

Ruremesha Emmanuel mu mikino 11, hari imikino ibiri (2) atatoje yahagaritswe, yatsinzemo imikino itatu (3) atsindwamo imikino itatu (3) anganya imikino itanu (5) ayisigira amanota 14, kuri 33. Mu mikino 11 yatoje akaba yarirukanwe n’ikipe ya Mukura VS ku wa 21 Mutarama 2022, nyuma yo kunganya n’ikipe ya Gicumbi FC 1-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka