Umutoza Nduhirabandi Coka yamaze gusezererwa na Marines

Nyuma y’imyaka ikabakaba 20 atoza ikipe ya Marines, umutoza Nduhirabandi Coka yamaze gusezererwa n’iyi kipe

N’ubwo yari amaze gufasha iyi kipe kudasubira mu cyiciro cya kabiri, Nduhirabandi Abdul Kharim uzwi ku izina rya Coka yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko uyu mutoza yamenyeshejwe ko yahagaritswe n’iyi kipe nyuma y’inama yari imaze guterana kuri uyu mugoroba.

Nduhirabandi Coka yari amaze hafi imyaka 20 mu ikipe ya Marines, akaba ari we mutoza wari umaze igihe mu ikipe imwe
Nduhirabandi Coka yari amaze hafi imyaka 20 mu ikipe ya Marines, akaba ari we mutoza wari umaze igihe mu ikipe imwe

Twagerageje kuvugana n’uwo mutoza ngo tumubaze niba ayo makuru ari impamo, ariko numero ye ya telefone igendanwa ntiyari iri ku murongo.

Atandukanye n’iyo kipe yari isigaje umukino umwe wa Shampiona, ndetse n’imikino y’igikombe cy’Amahoro igeze muri 1/4.

Ikipe ya Marines ubu irabarizwa ku mwanya wa 12 n’amanota 30, ikaba isigaje kuzakina na Police ku munsi wa nyuma wa Shampiona, naho mu gikombe cy’Amahoro ikazakina na Espoir.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka