Umutoza mushya wa Mukura Olivier Ovambe yasabwe kwegukana igikombe mu myaka ibiri

Mukura Victory Sports, yari ikeneye umusimbura wa Haringingo werekeje muri Police FC, yemeje umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe nk’umutoza mushya w’iyi kipe wasinyiye kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere.

Mathurin Olivier Ovambe wagaragaye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup atoza Rayon Sports ni we wagizwe umutoza mushya wa Mukura.

Ovambe ntabwo yishimiwe muri Rayon Sports nyuma yo gusezererwa muri ¼ cy’iri rushanwa yari yahawe nk’igeragezwa mbere y’uko ahabwa amasezerano dore ko yasezerewe muri ¼ na KCCA yo muri Uganda yaje no kwegukana CECAFA Kagame cup.

Nk’uko byemejwe n’umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura Siboyintore, Ovambe mu nshingano yahawe harimo kwegukana igikombe cya shampiyona mu myaka ibiri y’aya masezerano.

Ubuyobozi bwa Mukura bwari buhagarariwe n'Umunyamabanga mukuru Siboyintore (wambaye ishati y'umweru)bwahaye Ovambe (wambaye umupira w'umukara) umwambaro w'ikipe bumusaba kwegukana shampiyona
Ubuyobozi bwa Mukura bwari buhagarariwe n’Umunyamabanga mukuru Siboyintore (wambaye ishati y’umweru)bwahaye Ovambe (wambaye umupira w’umukara) umwambaro w’ikipe bumusaba kwegukana shampiyona

Mu nshingano zindi yahawe harimo gufasha izamuka ry’abana muri iyi kipe ari na cyo cyatumye agirirwa icyizere kuko ngo basanze no ku mugabane w’u Burayi yarakoraga nk’umutoza ushinzwe kuzamura impano z’abakiri bato aho yagiye anyura nko mu makipe y’abakiri bato ya Aston Villa, Derby County, na West Bromwich Albion.

Ovambe wahawe inshingano zo kwegukana igikombe ashobora kunanizwa ariko n’amasezerano yasinye kuko impande zombi zumvikanye ko naramuka atakaje imikino itatu yikurikiranya azirukanwa.

Olivier Ovambe ni we uzishakira umutoza uzamwungiriza mbere y’uko iyi kipe itangira imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino aho biteganyijwe ko izatangira imyitozo tariki 08 z’ukwezi kwa munani 2019.

Umutoza Ovambe Olivier uvuka muri Cameroun ndetse akaba afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, yageze mu Rwanda tariki ya 6 z’uku kwezi kwa Nyakanga 2019.

Ovambe azwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato
Ovambe azwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato

Umutoza Ovambe yinjiye muri iyi kipe asangamo abakinnyi bashya barimo umunya-Ghana Muniru Abdul, Ntwari Evode watandukanye na APR FC, Ndayisenga Ramadhan wavuye muri Marines FC, Niyonkuru Ramadhan wavuye muri Musanze FC na Umwungeri Patrick.

Bite mu yandi makipe mu makuru ya Transfert ?

Kiyovu imaze kwemeza Umutoza Ruremesha Emmanuel. Ruremesha wari uherutse gusezererwa na Musanze kubera ikibazo cy’Ibyangombwa aho adafite Licence A na B bya CAF azungiriza umutoza mukuru w’iyi kipe.

Ruremesha ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri muri Kiyovu
Ruremesha ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu

Uyu mutoza umaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri azakorana n’Umutoza mukuru wa Kiyovu. Biteganyijwe ko azana Buruchaga wakiniye iyi kipe mu myaka ya kera mu bihe bimwe na Muvara Valens na Karera Hassan.

Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha rutahizamu Fiston Nkizingabo wakiniraga APR FC. Uyu mukinnyi yasinye imyaka ibiri muri iyi kipe yamaze no gutangira imyitozo yitegura imikino nyafurika.

Bugesera na yo yasinyishije Wilonja Jacques wari Captain wa Espoir aho yasinye umwaka umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka