Uyu mugabo w’imyaka 45 ufite impamyabushobozi yo gutoza iri ku rwego rwa UEFA, License A itangwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, yageze mu Rwanda ngo agirane ibiganiro bya nyuma n’ikipe ya Kiyovu Sports, aho byitezwe ko ayisinyira amasezerano y’imyaka 3 iri mbere ayitoza.
Umubiligi Alain-André Landeut ariko ufitemo amaraso yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoje ikipe DCMP yo muri icyo gihugu mu 2021, akaba yageze mu Rwanda asanga ikipe ya Kiyovu Sports yaratangiye imyitozo ku wa kabiri w’iki cyumweru, yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|