Umutoza mushya wa Kiyovu Sports yageze mu Rwanda

Umutoza Alain-André Landeut ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, aje gutoza ikipe ya Kiyovu Sports.

Alain-André Landeut aje gutoza Kiyovu Sports guhera mu mwaka w'imikino wa 2022-2023
Alain-André Landeut aje gutoza Kiyovu Sports guhera mu mwaka w’imikino wa 2022-2023

Uyu mugabo w’imyaka 45 ufite impamyabushobozi yo gutoza iri ku rwego rwa UEFA, License A itangwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, yageze mu Rwanda ngo agirane ibiganiro bya nyuma n’ikipe ya Kiyovu Sports, aho byitezwe ko ayisinyira amasezerano y’imyaka 3 iri mbere ayitoza.

Umubiligi Alain-André Landeut ariko ufitemo amaraso yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoje ikipe DCMP yo muri icyo gihugu mu 2021, akaba yageze mu Rwanda asanga ikipe ya Kiyovu Sports yaratangiye imyitozo ku wa kabiri w’iki cyumweru, yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka