Ibi yabitangaje mu muhango wo kumwereka itangazamakuru wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020, i Remera ku cyicaro cy’iyi kipe.
Ikipe ya Heroes iri gukina umwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho iri ku mwanya wa 16 aho mu mikino 18 imaze kubonamo amanota 12.
Abakurikirana umupira hafi ntibemeranya n’umutoza mushya w’iyi kipe, Jaanus REITEL, wavuze ko intego ye ari ugufasha iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere, bavuga ko amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere ari make.
Umutoza we yagize ati “Umupira ku isi hose ni umwe, nubwo ari ubwa mbere ngiye gutoza ikipe nk’umutoza mukuru, ndabizi ko iyi kipe itazamanuka kandi mbyijeje abakunzi b’umupira w’amaguru”.
Umuyobozi wa Heroes FC, Kanamugire Fidele, yavuze ko bazanye Jaanus kugira ngo bakomeze bagumane uburyo bw’imikinire (Style de Jeux) bwabo.
Yagize ati “Twazanye uyu mutoza tumaze kureba imyirondoro ye, ibyo yize ndetse n’imikinire ye”.
Yakomoje ku kuguma mu cyiciro cya mbere, agira ati “Mu mikino ibiri iheruka twatsinzemo umwe dutsindwa undi. Ibi biraduha icyizere ko ikipe imaze kumenyerana kandi natwe nka Heroes twamuhaye intego yo kuguma mu cyiciro cya mbere”.
Ku munsi wa 18, ikipe ya Heroes izakira Marines kuri uyu wa Gatandatu kuri stade y’i Bugesera saa cyenda.
Umutoza mushya wa Hereos FC Jaanus yavuze ko yagize umwanya wo kureba umukino uheruka wa Marines, kandi yemeje ko nta bwoba imuteye.
Umutoza Jaanus REITEL yatoje amakipe nka FC KTP, Kauhajoen Karhu yo muri Finland, Dutch total soccer yo muri USA, ndetse na Nomme United na Kristine JK zo muri Estonia.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwomutoza abafana ba heroes bamwitege kuko yarahiye sawa musaza apr yanjye izabikora itware champion
Uwomutoza abafana ba heroes bamwitege kuko yarahiye sawa musaza apr yanjye izabikora itware champion