Umutoza mushya, abakinnyi: APR FC igiye gutangira gufata ibyemezo bitegura 2024-2025

Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona 2023-2024, biteganyijwe ko muri iki cyumweru itangira gufata bimwe mu byemezo by’ingenzi birebana no gutegura umwaka w’imikino wa 2024-2025 izahagarariramo u Rwanda muri CAF Champions League.

Umunya-Espagne Aritz Lopez ari ku rutonde rw'abatoza icumi APR FC ivuga ko izatoranyamo uzayitoza, akaba amaze iminsi ariwe uhabwa amahirwe cyane
Umunya-Espagne Aritz Lopez ari ku rutonde rw’abatoza icumi APR FC ivuga ko izatoranyamo uzayitoza, akaba amaze iminsi ariwe uhabwa amahirwe cyane

Amakuru Kigali Today yahawe n’umuntu wizewe muri iyi kipe yavuze ko nta gihindutse, kuva ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024 batangira kwiga ku bintu bimwe na bimwe bahereye ku gutoranya umutoza mushya ugomba gutoza iyi kipe asimbuye Umufaransa Thierry Froger warangije amasezerano atarongerewe.

Yahize ati "Muri iki cyumweru hari ibyemezo byinshi tuza gufata guhera nko ku wa Kane."

Aya makuru akomeza ahamya ko ku bijyanye n’umutoza, ifite abatoza icumi bari ku rutonde rw’abazatoranywamo uzayitoza banagaragaramo Umunya-Espagne Aritz Lopez watozaga FC Nouadhibou yo muri Maurtinia umaze iminsi avugwa muri iyi kipe nk’uko Kigali Today yabihamirijwe.

Ati "Yego, Lopez arimo n’abandi bagera ku icumi."

Umutoza mushya wa APR FC bitaganyijwe ko azatangazwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2024 akaza kugira uruhare mu kubaka ikipe haba mu bakinnyi bongerwamo ndetse n’ibindi bitandukanye kuko APR FC ivuga ko agomba kubigiramo uruhare kugira akazi azakora kazagende neza yariteguriye byose.

Uretse abakinnyi bashya umutoza azagiramo uruhare, mu byemezo byitezwe harimo ko ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bugomba kwicara hakarebwa abakinnyi iyi kipe izakomezanya nabo, haba mu bafite amasezerano cyangwa abayarangije. Gusa ku rundi ruhande ngo n’umukinnyi wakwifuza kuba yava muri iyi kipe yabonye indi babwiwe ko APR FC atari gereza bakwegera ubuyobozi bikaganirwaho.

Uretse kuzahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ikipe ya APR FC izanaruhagararira mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024 rizakinirwa muri Tanzania muri Nyakanga 2024 bityo ubuyobozi bukaba buvuga ko bagomba gutangira imyiteguro hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva ikipe yacu ifite gahunda iftika. Dukeneye ikipe ikomeye mu karere no muri afrika.

Niyigena valens yanditse ku itariki ya: 29-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka