Umutoza Mashami Vincent hari ibyo yasabye Perezida Kagame ngo Amavubi akomeze kwitwara neza

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’ikipe y’Igihugu Amavubi ku Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, umutoza mukuru Mashami Vincent yagaragaje imbogamizi bagize ndetse n’icyo bifuza ngo bazitware neza kurushaho mu bihe biri imbere.

Ku Cyumweru saa munani na 40 z’amanywa nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari ageze ahabera ikiganiro n’abakinnyi b’Amavubi bitabiriye CHAN 2020 yaberaga muri Cameroun, aho yabashimiye uko bitwaye ndetse akanabaha inama zizabafasha kwitwara neza kurushaho mu minsi iri imbere.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yatangiye ashimira Perezida ku mwanya yabahaye ndetse n’impanuro adahwema kubagezaho, avuga uko urugendo rwagenze aho batangiye batsinda igihugu cya Ethiopia, avuga imyiteguro yose bagize irimo imikino ya gicuti, kugera basezerewe na Guinea.

Perezida Kagame yaganiriye n'Amavubi, anabizeza ko niba hari ibibazo bihari azabafasha kubikemura
Perezida Kagame yaganiriye n’Amavubi, anabizeza ko niba hari ibibazo bihari azabafasha kubikemura

Nyuma, Mashami Vincent yagaragaje ko aho bifuzaga kugera atari ho bageze bitewe n’imbogamizi bagize zirimo kumara igihe badakina kubera COVID-19, kudakina imikino ya gicuti, agasaba ko byazashyirwamo imbaraga mu minsi iri imbere.

Umutoza Mashami Vincent yasabye Perezida wa Repubulika kubafasha kubona imikino ya gicuti no kwitabira amarushanwa y'abakiri bato
Umutoza Mashami Vincent yasabye Perezida wa Repubulika kubafasha kubona imikino ya gicuti no kwitabira amarushanwa y’abakiri bato

Mashami kandi yasabye ko bazashakirwa imikino ya gicuti mu gihe shampiyona itaratangira, asaba no kubaha amahirwe yo kwitabira amarushanwa y’abakiri bato imbere mu gihugu no hanze, aho yavuze ko anishimira kuba mu ikipe y’igihugu harimo abakinnyi bato batanga icyizere mu minsi iri imbere.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yunze mu rya Mashami Vincent aho yagaragaje ko iyi CHAN yaberetse ko u Rwanda rushobora gukomeza kwitwara neza mu minsi iri imbere, igihe hazaba hakosowe imbogamizi bahuye na zo mbere y’irushanwa.

Minisitiri Munyangaju yagize ati “Ni urugendo rutari rworoshye ariko twaboneyemo byinshi byo kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’igihe cyari gishize umusaruro twari twifuje ntitwawugezeho, abakinnyi turabafite mu Rwanda, kuba bakina umupira byaragaragaye ariko mu myiteguro harimo imbogamizi n’ibikeneye gukosorwa ngo tugere ku musaruro twifuza”

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko biteguye gukosora ibitaragenze neza
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko biteguye gukosora ibitaragenze neza

“Tubijeje ko dufatanyije na FERWAFA ndetse n’izindi Federasiyo hagiye gushyirwa imbaraga mu kubaka urwego rwa Siporo kugira ngo usibye ikipe y’Igihugu n’imikino muri rusange itere imbere inateze imbere abayikora mu buryo bwa kinyamwuga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka