Umutoza Jose Mourinho yongeye gukora amateka

Mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2022 nibwo habaye umukino wa nyuma wa UEFA European Conference League aho ikipe ya AS Roma ari yo yatwaye igikombe itsinze Feynood igitego 1-0 umutoza Jose Mourinho akomeza kwandika amateka adasanzwe mu mwuga wo gutoza ruhago.

Jose Mourinho yakoze amateka yo kwegukana ikindi gikombe
Jose Mourinho yakoze amateka yo kwegukana ikindi gikombe

Ni umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryari ribayeho bwa mbere mu mateka, Uyu mukino wabereye mu gihugu cya Albania kuri sitade Arena Kombetare. Ikipe ya AS Roma yo mu gihugu cy’u Butaliyani ni yo yegukanye iki gikombe bwa mbere mu mateka nyuma y’uko iri rushanwa ritangijwe mu mwaka w’imikino wa 2021-2022. Ibi AS Roma yabigezeho nyuma y’uko Nicolo Zaniolo ku munota wa 32 w’umukino ayifashije kubona igitego 1-0 batsinze ikipe ya Feynood.

Umutoza wa AS Roma, Jose Mourinho, nyuma yo gutwara iki gikombe, yakoze amateka yo kuba umutoza wa mbere utwaye ibikombe byo ku mugabane w’i Burayi mu makipe ane(4) atandukanye. Jose Mourinho mu mwaka wa 2004 yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League atwara igikombe atoza ikipe ya FC Porto ndetse anayitwaramo UEFA Cup 2003,mu mwaka wa 2010 kandi yatwaye UEFA Champions League atoza ikipe ya Inter Milan yo mu Butariyani mu gihe mu 2016 yatwaye UEFA Europa League atoza ikipe ya Manchester United ndetse na AS Roma ari gutoza ubu.

Jose Mourinho yarize amarira y'ibyishimo
Jose Mourinho yarize amarira y’ibyishimo

Uyu mugabo w’imyaka 59 y’amavuko gutwara UEFA Europa Conference League byatumye aba umutoza wa gatanu ugeje ikipe ku mukino wa nyuma mu marushanwa atatu atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi(Champions League, Europa League na UEFA Europa Conference League) aho akurikira abatoza bane barimo Arsene Wenger, Giovanni Trapattoni, Udo Lattek, Sven-Göran Eriksson bari barabigezeho mbere ye.

Jose Mourinho kandi wakinaga umukino wa nyuma mu marushanwa yo ku mugabane w’i Burayi aho yose yayitsinze yabaye umutoza wa kabiri utwaye ibikombe bitanu(5) byo ku mugabane w’i Burayi nyuma ya Giovanni Trapattoni.

Jose Mourinho watangajwe nk’umutoza wa AS Romana nuri Gicurasi 2021 mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 muri shampiyona yasoje iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 63.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka