Umutoza Cassa Mbungo yerekanywe muri Bandari FC yo muri Kenya

Umutoza Cassa Mbungo André watandukanye na Gasogi United yerekanywe muri Bandari FC yo muri Kenya nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Cassa Mbungo André yasinye amasezerano y'imyaka ibiri atoza Bandari FC
Cassa Mbungo André yasinye amasezerano y’imyaka ibiri atoza Bandari FC

Kuri uyu wa mbere Tarik ya 04 Mutarama 2021 nibwo ikipe ya Bandari FC yatangaje ko Cassa Mbungo André ari umutoza wayo. Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko umushyitsi wari utegerejwe yahageze. Yagize iti “Umushyitsi wacu yahageze ubu ni uwacu urakaza neza mu muryango wa Bandari.”

Ku cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021 ikipe ya Gasogi United yasezeye kuri uyu mutoza. Ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti “Ikipe ya Gasogi United turashima umusanzu w’uwari umutoza wacu Cassa Mbungo Andre Tukwifurije Ishya n’ihirwe aho uzajya hose.”

Si ubwa mbere atoje muri Kenya kuko yanyuze no muri AFC Leopard
Si ubwa mbere atoje muri Kenya kuko yanyuze no muri AFC Leopard

Ikipe ya Bandari FC iri ku mwanya wa Gatandatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya aho mu mikino itandatu imaze gukina yatsinzemo imikino ibiri, inganya imikino ibiri , itsindwa imikino ibiri ikaba ifite amanota umunani.

Cassa Mbungo yatoje amakipe akomeye mu Rwanda arimo As Kigali, Police FC, Kiyovu Sports, Rayon sports, AFC Leopards yo muri Kenya na Gasogi United aherukamo. Uyu mugabo yatwaranye na Police FC igikombe cy’amahoro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka