Umutoza Ally Bizimungu yiteguye kurega Mukura

Nyuma y’imyaka igera kuri itanu umutoza Ally Bizimungu avuye muri Mukura Victory Sports, aratangaza ko yiteguye kujyana ikirego cye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) nyuma y’aho amaze kubona ko ikipe ya Mukura ikomeje guseta ibirenge mu kibazo cye kandi kimaze igihe.

Aganira na Kigali Today, Ally Bizimungu yatangaje ko ikirego cye kiri gutegurwa neza n’umwunganizi we mu nkiko (Avocat), kuko kuba Mukura itaramwishyura umwenda imufitiye abifata nk’agasuzuguro.

Yagize ati “ubu namaze gufata umwanzuro wo gutanga ikirego kuko ibyo Mukura iri kunkorera mbibonamo agasuzuguro, bagiye bambwira inshuro nyinshi ko bagiye kuyampa ariko bakabihindura, ibi rero nabifashe nk’agasuzuguro niyo mpamvu ngiye gutanga ikirego ubu kiri gutegurwa n’avocat wanjye”.

Ally Bizimungu yemeza ko umwunganizi mu mategeko we ari gutunganya ikirego.
Ally Bizimungu yemeza ko umwunganizi mu mategeko we ari gutunganya ikirego.

Uyu mutoza kandi yakomeje atangariza Kigali Today ko ikipe ya Mukura nayo yemera ko imufitiye amafaranga agera kuri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atanu y’u Rwanda (2,500,000RwF) nyuma yo kumwishyura ibihumbi 200.

Ally ati “Ideni bararyemera, yari Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana arindwi, baza kunyishyura mo ibihumbi Magana abiri gusa ubu hasigaye Milioni ebyiri n’ibihumbi Magana atanu”.

Ese Mukura Ibivuga ho iki?

Ubwo Kigali Today yaganiraga na Ntakirutimana Emmanuel wagizwe umunyamabanga mukuru wa Mukura tariki ya 19/03/2014 nyuma y’uko Me Olivier Murindahabi wari usanzwe kuri iyi mirimo yagizwe Umunyamabanga wa FERWAFA, yatangaje ko icyo kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana.

Ntakirutimana avuga ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana.
Ntakirutimana avuga ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana.

“Icyo kibazo sinari nkizi kubera ko maze igihe gito muri Mukura ariko ubwo ngiye kwegera abayobozi bakuru b’ikipe tukiganire gusa nyine ikirego ni ikirego tugomba kucyakira,” Ntakirutimana.

Ally Bizimungu ubu utoza ikipe ya Kiyovu Sports yatoje ikipe ya Mukura mu mwaka wa 2010 aza no kuyigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro agatsindwa na ATRACO FC igitego kimwe ku busa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka