Umusaza wakiniye Amagaju ngo ntazibagirwa uburyo batsindiwe i Bugande bakabasigayo

Kasire Onesphore, w’imyaka 92 y’amavuko wakinnye mu ikipe y’Amagaju avuga ko mu gihe cye gukina byari bishingiye ku ishyaka kuburyo ngo gutsindwa byari kirazira.

Umusaza Kasire w'imyaka 92 yakiniye ikipe y'Amagaju ku ngoma y'umwami Mutara wa III Rugahigwa
Umusaza Kasire w’imyaka 92 yakiniye ikipe y’Amagaju ku ngoma y’umwami Mutara wa III Rugahigwa

Uyu musaza wavukiye mu Karere ka Nyaruguru ubu akaba atuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera avuga ko yibuka uburyo bagiye gukina mu Bugande batsindwa bakabasigayo.

Agira ati “Twigeze kujya gukina n’Abagande tugezeyo turatsindwa Mutara wa III Rugahigwa adusigayo tubajije bati ‘ubu we n’abashefu, abashoferi n’abari baje gufana bageze i Nyanza.

Ni uko ubwo umushefu wa Bugande arabaza ati ‘aba bana ko badataha, bamusubiza ko umwami yadusize yarakaye ahita adutegera imodoka batugeza kwa Rudahigwa tumusaba imbabazi.”

Akomeza avuga ko basabye umwami ko yakongera agatumira Abagande, bamwizeza ko bazabatsinda. Ni ko byagenze ngo Abagande baraje maze batsindwa n’abakinnyi b’u Rwanda.

Kasire avuga ko kuva ubwo bahise biyunga n’umwami, umwami nawe ahita agabira inka buri mukinnyi.

Uyu musaza wize amashuri atanu abanza gusa, yatangiye gukinira ikipe y’Amagaju mu gihe hariho umushefu witwa Kayihura. Ahamya ko yari afite umwihariko wo gutsinda imipira ivuye muri Koruneri.

Ati “Njyewe banyitaga Nyambo isumba zose kuko nakundaga gutsinda cyane ibitego by’imipira ivuye muri Koruneri.

Iyo Nabonaga bagiye gutera kuri koruneri, nigiraga inyuma nkabacunga ifirimbi yavuga nkasimbuka nkabatanga bagashiduka igitego cyagiyemo. Koruneri uko zabaga zimeze kose narazitsindaga cyane.”

Mu bakinnyi bakinanaga mu ikipe y’Amagaju ngo ntashobora kwibagirwa umusaza Maboneza witaba Imana, wabaga mu Karere ka Huye.

Ati “Maboneza, Ngomijana, nta mushobora, Kaburabuza (amazina bmuhimbaga) yari mubi cyane! Yaracengaga cyane agacenga n’umunyezamu agatsinda ibitego! Yari umuhanga cyane nta n’uw’ubu wagereranya na Maboneza.”

Akomeza avuga ko aho aherukira kureba umupira kuri Stade agifite ingufu ngo yabonaga abakinnyi b’ubu bakina ariko nta shyaka ryinshi bafite.

Kasire avuga ko abakinnyi bo mu gihe cye bahembwaga guhabwa akazi. Ahamya we bamuhembye akazi ko gukoreshaga imihanda ya Nyaruguru.

Abo bakinnyi barakoraga imyitozo iminsi itatu mu cyumweru gusa kandi ngo uwasibaga imyitozo yahanishwaga gukubitwa inkoni enye no kudakina umukino babaga bitegura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

hhhhh!!!!ati inkoni 4 na bubu uwabashakira igiti wenda batsinda

abdul yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

Muzehe wacu rwose yakundaga umupira bidasanzwe. Ibi birerekana umurava yagiraga. Turabimukundira kandi turabishimira.

Nyirakigwene yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

Igihano cy’inkoni!!!

Umusaza yanditse ku itariki ya: 13-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka