“Umurenge Kagame Cup” witezweho kuvugurura AS Muhanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko bwizeye ko amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” azafasha mu kuvugurura ikipe y’akarere ya AS Muhanga.

Ikipe y'abahungu y'Akarere ka Muhanga yagaragaje impano zishobora kuyiha amahirwe yo kohereza abakinnyi muri AS Muhanga.
Ikipe y’abahungu y’Akarere ka Muhanga yagaragaje impano zishobora kuyiha amahirwe yo kohereza abakinnyi muri AS Muhanga.

Umuyobozi w’akarerre Uwamaliya Beatrice abivuga abihereye ku myitwarire y’abakinnyi baturuka hirya ngo hino mu mirenge bagaragaje impano mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup 2016”.

Uwamaliya avuga ko igihe kigeze ngo Akarere kubake ikipe y’umupira w’amaguru gahereye ku bigaragaje muri aya marushanwa.

Agira ati “Byagaragaye ko hari abana bafite impano tutareka ngo zipfe ubusa, ababyeyi bagiye kujya babona abana babo bakina. Abana bacu bafite ishyaka dushaka gukomeza, gukinisha aban bacu kandi bizakuraho guhorwa twingingiriza abanyamahanga.”

Ikipe y'abakobwa y'Umurenge wa Nyamabuye yongeye kwegukana umwanya wa mbere ku rwego rw'intara ubugira gatatu yikurikiranya mu marushanwa Umurenge kagame Cup.
Ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Nyamabuye yongeye kwegukana umwanya wa mbere ku rwego rw’intara ubugira gatatu yikurikiranya mu marushanwa Umurenge kagame Cup.

Ku wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2016, ni bwo habaye imikino ya nyuma ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu Marushanwa Umurenge Kagame Cup, hashakwa ikipe izahagararira intara y’Amajyepfo ku rwego rw’igihugu.

Ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Shyogwe ntiyabashije kwikura imbere y’Umurenge wa Cyanika y’Akarere ka Nyamagabe, ubwo zahuriraga ku mukino wo guhatanira umwanya wa mbere ku rwego rw’Intara.

Uwamaliya avuga ko impano zigaragaje mu marushanwa Umurenge kagame Cup zishobora gukemura ikibazo cyo kwingingiriza abakinnyi b'abanyamahanga.
Uwamaliya avuga ko impano zigaragaje mu marushanwa Umurenge kagame Cup zishobora gukemura ikibazo cyo kwingingiriza abakinnyi b’abanyamahanga.

Nyamagabe yatsinze Muhanga bitatu kuri bibiri, Uwamaliya akavuga ko biragara ko hari abakinnyi bamaze kumenyera kandi bageze ku rwego rwiza rwo kuba bakina muri Shampiyona.

Ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Nyamabuye ni yo yitwaye neza itsinda igitego kimwe ku busa bw’ihagarariye Akarere ka Gisagara ibona itike yo kuzahagararira Intara y’Amajyepfo, naho iy’abahungu y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga itsindwa na Cyanika ibitego bitatu kuri bibiri.

Ikipe z’Akarere ka Muhanga kandi zakomeje kwigaragaza muri aya marushanwa aho mu myaka itatu ishize zagiye zigera ku mukino wa nyuma zigahabwa n’ibihembo.

Igihe bamwe mu bakinnyi bagirirwa icyizere bagahabwa imyanya mu Ikipe ya AS Muhanga, byaba bijyanye n’ibigamijwe mu marushanwa “Umurenge kagame Cup” ku ihame ryo guteza imbere impano z’abana b’abanyarwanda mu mukino w’umupira w’amaguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka