Umurenge Kagame Cup: Cyanika na Nyamabuye zegukanye umwanya wa Gatatu

Ikipe y’abakobwa y’umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, na Cyanika ya Nyamgabe zegukanye umwanya wa gatatu imu mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Nyuma y’iminota 60 ikinwa mu bice byombi by’imikino mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup” mu bakobwa, amakipe yombi yarangije anganya ubusa ku busa hitabazwa za penaliti, Nyamabuye itsinda Rubengera 7 kuri 6.

Nyuma yo kunganya hitabajwe penaliti
Nyuma yo kunganya hitabajwe penaliti

Iyi ntsinzi ihesheje ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Nyamabuye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya umwanya wa gatatu kuko n’umwaka ushize yari yawutwaye.

Ikipe y'abakobwa ya Nyamabuye itwaye yikurikiranya umwanya wa gatatu mu marushanwa nk'aya
Ikipe y’abakobwa ya Nyamabuye itwaye yikurikiranya umwanya wa gatatu mu marushanwa nk’aya
Bishimira intsinzi
Bishimira intsinzi

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko kugera kuri uyu mwanya byatewe no gutegura neza ikipe y’abakobwa kuko bagiraga n’umwiherero wo kuganira ku bitagenda bigashakirwa ibisubizo.

Rutahizamu wa Nyamabuye bahimba Rooney Yakomeje gushaka ibitego ariko birananirana
Rutahizamu wa Nyamabuye bahimba Rooney Yakomeje gushaka ibitego ariko birananirana
Ikipe ya Rubengera yari yihebye
Ikipe ya Rubengera yari yihebye

Kuba ikipe imaze imyaka ibiri igarukira muri ½, Uwamaliya avuga ko hagiye gutegurwa abakinnyi bakomeye kuko ikipe isanzwe usanga harimo n’abakuru badafite umuvuduko wo gukina kugera ku mukino wa Nyuma.

Agira ati, “kubona intsinzi ni ukubiharanira, umwaka utaha tuzinjiza abakinnyi bashya kuko harimo abagenda bananirwa, kugarukira aha hari amasomo twabonye kandi tugiye gutegura hakiri kare kugira ngo tuzitware neza”.

Umurenge wa Cyanika wegukanye umwanya wa gatatu mu bahungu
Umurenge wa Cyanika wegukanye umwanya wa gatatu mu bahungu

Muri aya marushanwa kandi yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Cyanika yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Umurenge wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi igitego 1-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nabajije impamvu mutubwira izabaye iza gatatu ntitumenye izatwaye ibikombe nizabaye iza kabiri.

mugabo yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

congz CYANIKA keep it up

BENOIT yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

Rucukura yarashaje. Cyanika oyeeeee. Imiyoborere myiza Cyanika oyeee.Dufite Abayobozi bitanga

Inshuti yanditse ku itariki ya: 12-06-2016  →  Musubize

Cyanika oye! Ese Rucukura yaba yakinye cyangwa yarashaje ntagikina. Yari azi umupira!

m yanditse ku itariki ya: 12-06-2016  →  Musubize

Cyanika ya Nyamagabe oyeeeee!!!
Byiza cyane. Congs brothers.

Jean Baptiste Ruzig. yanditse ku itariki ya: 11-06-2016  →  Musubize

nyamabuye oyeee!!! oyeee!!! oyeee!!! ariko munafashe muhanga

furaha gad yanditse ku itariki ya: 11-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka