Umunyezamu Kimenyi Yves n’abo bafatanwe baricuza amakosa bakoze

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu, Kimenyi Yves, n’abo bafatanywe bane baricuza amakosa bakoze yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bikabaviramo gufungwa.

CP Kabera arababaza impamvu bagenzi babo batarimo gushaka kwishyikiriza polisi ngo bisobanure
CP Kabera arababaza impamvu bagenzi babo batarimo gushaka kwishyikiriza polisi ngo bisobanure

Kimenyi yabitangarije kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, ubwo we na bagenzi be barimo Ingabire Habiba wigeze kuba miss supernatural 2017, Mutesi Fiona, Umutoni Deborah hamwe na Manzi Yvette berekagwa itangazamakuru.

Kimenyi yafashwe ku itariki 18 Kamana 2021 nyuma y’amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yaberekanaga bari mu birori bavuga ko byari ibyo kwitegura umwana wabo w’imfura na Muyango Claudine (Baby Shower), ariko bikaba byarakozwe mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu ndetse na Kiyovu sports, avuga ko yicuza kuba yagaragaye imbere y’itangazamakuru yambaye amapingu.

Ati “Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu, ntanga ubutumwa nk’ubungubu. Ntabwo ari ikintu cyiza kandi nakabaye ntanga ubundi butumwa buri ‘positive’, urumva ko ari ikintu kibi ntagombye kuba ngaragaramo”.

Kimenyi umaze kumenyekana cyane muri ruhago yo mu Rwanda avuga ko kuba yagaragara mu bikorwa bigayitse byo kutubahiriza gahunda za Leta, ari urucantege ku bijyanye n’umwuga we, gusa ngo nyuma yabyo agomba guhinduka.

Ati “Ntibyabura kugira ngo ufate iminsi itanu ufunze umere gutya hanyuma utange indi shusho hanze, uko biri kose hari ikigabanuka ariko umuntu aba agomba guhita yegura umutwe nyine agashaka uko azongera gutanga ubutumwa bwiza no kwereka abantu ko yahindutse”.

Ingabire Habiba wabaye miss supernatural 2017, avuga ko bakoresheje ibirori by’inshuti yabo yitegura kubyara batazi ko bitemewe.

Ati “Nicuza ko nagiye mu birori ntazi neza ko bitemewe, ntabwo bizongera. Ubutumwa binsigiye kandi byasigira n’abandi ni uko dukwiye gukurikiza amabwiriza abayobozi bacu batubwira kandi tukirinda kugwa mu ikosa”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jonh Bosco Kabera, avuga ko abafashwe bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko ngo hari n’abandi bataraboneka.

Ati “Murabona ko hari batanu, hari batatu bakomeje kwihisha ariko icyo twavuga ni uko iyo wiyemeje kwica amabwiriza ukica amategeko uba wiyemeje nta mpamvu yo kwihisha polisi cyangwa gutinya y’uko igufata kubera ko ni byo uba wahisemo, kuko ubizi neza ko polisi ari urwego rushinzwe kugenzura iyubahiriza ry’ayo mabwiriza no gucunga umutekano w’abantu ndetse no kubahiriza amategeko”.

Ati “Aba batatu batari baboneka tuzi amazina yabo, tuzi n’aho batuye kuhihisha cyangwa kwihisha ahandi ntabwo bibakuraho amakosa bakoze, twabagira inama y’uko baza bakisobanura”.

Uretse kuba Kimenyi Yves ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu na Kiyovu sports, yanakiniye amakipe nka APR FC na Rayon Sports.

Kurikira ibindi kuri iyi nkuru muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka