Umunyarwanda yatsindiye itike yo kuzajya kureba Final y’igikombe cya Afurika muri Cameroun

Binyuze muri Tombola umunyamahirwe umwe ni we watsindite itike yo kuzajya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun

Uwitwa Ndabahize Rodrigue ni we wabaye umunyamahirwe watsindiye itiye yo kuzajya kureba umukino wa nyuma (Final) w’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun, aho yemerewe guhitamo umuntu umwe bazajyana.

Ni tombola yateguwe n’ikigo cya Gorilla Games gisanzwe ibijyanye n’imikino y’amahirwe ndetse no gutega ku mikino, aho iyi tombola yakozwe mu babashije gutega ku mikino y’igikombe cya Afurika iri kubera muri Cameroun.

Ndabahize Rodrigue watsindiye itike yo kuzareba Final ya CAN muri Cameroun
Ndabahize Rodrigue watsindiye itike yo kuzareba Final ya CAN muri Cameroun

Gakwandi Chris ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri Gorilla Games, yavuze ko batekereje guhitamo ikintu umunyamahirwe uzatsinda azajya ahora yibuka, kirenze ku mafaranga n’ubundi abantu basanzwe batsindira mu gutega ku mikino.

Yagize ati “Twifuzaga gutanga igihembo abatsinze batazigera bibagirwa, nizeye ko Rodrigue n’umunamahirwe w’inshuti ye cyangwa wo mu mruyango we azahitamo ngo bajyane bazakora babyibuka, ibihe bazagirira i Yaounde muri Stade ya Olembe n’abafana ibihumbi 60”

Babiri bamukurikiye bahembwe ibirimo Televiziyo
Babiri bamukurikiye bahembwe ibirimo Televiziyo

Usibye iyi tombola yatangiranye n’iki gikombe cya Afurika, abandi banyamahirwe batatu biteganyijwe ko bazafashwa kureba umukino wa shampiyona y’u Bwongereza uzahuza Arsenal na Manchester United tariki 23 Mata 2022, nabwo bikazanyura muri Tombola.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka