Uwitwa Ndabahize Rodrigue ni we wabaye umunyamahirwe watsindiye itiye yo kuzajya kureba umukino wa nyuma (Final) w’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun, aho yemerewe guhitamo umuntu umwe bazajyana.
Ni tombola yateguwe n’ikigo cya Gorilla Games gisanzwe ibijyanye n’imikino y’amahirwe ndetse no gutega ku mikino, aho iyi tombola yakozwe mu babashije gutega ku mikino y’igikombe cya Afurika iri kubera muri Cameroun.
Gakwandi Chris ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri Gorilla Games, yavuze ko batekereje guhitamo ikintu umunyamahirwe uzatsinda azajya ahora yibuka, kirenze ku mafaranga n’ubundi abantu basanzwe batsindira mu gutega ku mikino.
Yagize ati “Twifuzaga gutanga igihembo abatsinze batazigera bibagirwa, nizeye ko Rodrigue n’umunamahirwe w’inshuti ye cyangwa wo mu mruyango we azahitamo ngo bajyane bazakora babyibuka, ibihe bazagirira i Yaounde muri Stade ya Olembe n’abafana ibihumbi 60”
Usibye iyi tombola yatangiranye n’iki gikombe cya Afurika, abandi banyamahirwe batatu biteganyijwe ko bazafashwa kureba umukino wa shampiyona y’u Bwongereza uzahuza Arsenal na Manchester United tariki 23 Mata 2022, nabwo bikazanyura muri Tombola.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|