Umunyarwanda w’imyaka 11 agiye gukina mu Bufaransa

Nsanzimana Isaac usanzwe ukina mu ikipe y’abana i Gikondo,agiye kwerekeza mu mashuri y’umupira w’amaguru mu Bufaransa

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Se Nsanzimana Jean Pierre akaba na Se w’uyu mwana,yadutangarije ko umwana we w’imyaka 11 agiye kwerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa,nyuma y’ibiganiro ari kugirana na rimwe mu mashuli yigisha umupira w’amaguru.

Nsanzimana Isaac wambaye umweru,ku myaka 11 afite amahirwe yo kwerekeza mu ishuli ry'umupira w'amaguru
Nsanzimana Isaac wambaye umweru,ku myaka 11 afite amahirwe yo kwerekeza mu ishuli ry’umupira w’amaguru

Yagize ati "Umwana afite impano y’umupira w’amaguru,bityo bakaba baramubonye babona ubuhanga afite bifuza kumushakira ishuri ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa,ubu ari gushakirwa ibyangombwa ngo abe yakwerekezayo"

Nsanzimana Jean Pierre,avuga ko umwana we ari hafi kwerekeza mu Bufaransa
Nsanzimana Jean Pierre,avuga ko umwana we ari hafi kwerekeza mu Bufaransa

Uyu mubyeyi w’uyu mwana kandi yakomeje adutangariza ko yansabwe kohereza amashusho y’uyu mwana agaragaza imikinire ye,maze abari kumushakira iri shuli banyurwa n’imikinire ye, ubu igisigaye akaba ari ugushakirwa ibyangombwa akaba yakwerekeza mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndabasuhuje mwese nshaka kubabwira amakuru ya Nsanzimana isaac werekeje muri France kwiga ibyu mupira wa maguru nkaba ndi papa we Nsanzimana jean pierre nashakaga kubamenyesha ko yageze muri France tariki 04 avril 2016 tukigerayo nara mwandikishije mwi shuri ryu mupira ariko kubera ko yari afite ikibazo cyu rurimi yavugaga ikinyarwanda niicyongereza gusa byadusabye ko afata umwaka wo kwiga ururimi rwa français ubu tuvugana nibwo yarangije kwiga ururimi ubu akaba aribwo agiye mwi shuri ryu mupira ubutaha nzabereka ama photo mugire umugorobo mwiza!

Nsanzimana Isaac yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

Byiza Cyane. Ubwo aribo bamwitoranyirije, buriya baramubonye.

nmnas yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka