Umunyarwanda umwe rukumbi yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cya Afurika

Mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri mu mpeshyi y’uyu mwaka, Umunyarwanda Hakizimana Luis ni we wenyine watoranyijwe mu bazasifura iki gikombe

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yamaze gutangaza urutonde rw’abasifuzi 27 bo hagati, ndetse n’abasifuzi 29 bo ku ruhande bazavamo abazasifura igikombe cya Afurika.

Hakizimana Luis usanzwe anayobora imikino ikomeye mu Rwanda azasifura igikombe cya Afurika
Hakizimana Luis usanzwe anayobora imikino ikomeye mu Rwanda azasifura igikombe cya Afurika

Mu basifuzi 27 bo hagati, harimo Umunyarwanda umwe Hakizimana Louis, naho mu basifuzi bo ku ruhande nta n’umwe urimo, aba abakaba bagomba kwitabira amahugurwa azabera muri Maroc mu mpera z’uku kwezi.

Urutonde rw’abasifuzi bo hagati batoranyijwe

Mostafa Gharbal (Algeria), Helder Martinez (Angola), Joshua Bondo (Botswana), Pacifique Ndabihawenimana (Burundi), Aliom Aliom (Cameroon), Gehad Geresha, Mahmoud El-Banna, Amine Omar (Egypt), Bacary Gassama (Gambia), Daniel Laria (Ghana), Peter Waweru (Kenya), Mamadou Keita (Mali), Radwan Jaid, Nour ElDin El-Jaafari (Morocco), Jackson Bafaza (Namibia), Jean Jack Ngambo (DR Congo), Louis Hazikimana (Rwanda), Megete N’Diaye (Senegal), Bernard Camille (Seychelles), Al-Fadel Mohamed Hussein (Sudan), Victor Miguel (South Africa), Sadek Al-Salmy, Youssef El-Sarairi, Haitham Kairat (Tunisia), Gianni Sikazowi (Zambia).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka