Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yeguye ku mirimo ye

Kuri uyu wa kane tariki 20 Mata 2023, uwari umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Muhire Henry yeguye ku mirimo ye.

Mu kiganiro gito yagiranye na Kigali Today MUHIRE Henry Brulart yemeje ko yeguye ku mirimo ye.

Muhire Henry yabaye umunyamabanga wa FERWAFA kuva tariki 6 Mutarama 2022 asimbuye Uwayezu François Régis nawe wari weguye kuri iyo mirimo.

Muhire Henry wari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yeguye nyuma y’umunsi umwe Nizeyimana Olivier wari Perezida w’iri shyiramwe yeguye ku mpamvu yavuze ko zikomeye zitatuma akomeza kubahiriza inshingano ze.

Aba bayobozi bombi beguye ku mpamvu bavuga ko ari bwite. Mu gihe bamaze bakorana bagiye bavugwaho kutumvikana mu byemezo bifatwa ndetse no mu mikoranire hagati yabo. Bimwe mu byavuzwe ni nk’isinywa ry’amasezerano hagati ya FERWAFA n’uruganda rukora imyenda ya siporo rwa Masita aho Umunyamabanga mukuru yasinye aya masezerano kandi bitari mu nshingano ze.

Aba bombi bavuga kuri aya masezerano, Nizeyimana Olivier wari Perezida, tariki ya 16 Nzeri 2022 yavuze ko batayemera kuko yasinywe mu buryo budakurikije amategeko, ndetse ko hazongera gukoreshwa ipiganwa mu gihe Muhire Henry we yavuze ko hari inzego bireba ari zo zizabikurikirana, ibi bikaba byarafashwe nko gutera amagambo.

Ikindi ni ibyemezo bimwe na bimwe byagiye bifatwa nyuma bikavuguruzwa birimo ikibazo cyabaye ubwo ikipe ya Rwamagana City yakinaga na AS Muhanga bahatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere, maze bikavugwa ko Rwamagana yakinishije umukinnyi ufite ikarita itamwemereraga gukina igahita iterwa mpaga. Iyi mpaga ariko yakuweho kuko nyuma byagaragaye ko nta karita Mbanza Joshua wa Rwamagana City yari afite.

Iki kibazo cyatumye Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry icyo gihe ahagarikwa ukwezi kose kuva tariki 20 Kamena 2022 kugeza tariki 5 Nyakanga 2022. Ubu bwumvikane bucye bwatumye bamwe mu banyamuryango ba FERWAFA basaba Perezida Nizeyimana Olivier ko yakwirukana Umunyamabanga Mukuru bashinjaga amakosa menshi no gukora bimwe bitari mu nshingano ze, ariko ibyo bifuzaga ntibyaba kugeza ubwo bombi beguye ku nshingano zabo bakurikiranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka