Umunyabigwi Manny Pacquiao yasezeye ku mukino w’iteramakofe

Umunyabigwi uzwi cyane mu mukino w’Iteramakofe (boxing) Manny Pacquiao yasezezeye kuri uwo mukino burundu, nk’uko yabyitangarije mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook.

Manny Pacquiao
Manny Pacquiao

Yagize ati “Ndagira ngo nshimire isi yose by’umwihariko abaturage ba Philippines kuba baranshyigikiye nkaba mfashe uyu mwanya nkabamenyesha ko nsezeye umukino w’Iteramakofe (boxing).”

Manny Pacquiao asezeye ku myaka 42 y’amavuko, akaba yakomeje agira ati “Birankomereye kwakira ko nsezeye kuri uyu mukino w’Iteramakofe.”

Pacquiao yari amaze imyaka 26 muri uyu mukino. Yarwanye inshuro 72 atsindamo 62, atsindwa imikino 8, ananganya 2. Mu mikino 62 yatsinze, 39 yari (KnockOut) hanyuma 23 yayitsinze ku mwanzuro w’umusifuzi.

Yatwaye imikandara 12 ku rwego rw’Isi akaba ari we wenyine mu mateka y’Isi watwaye imikandara mu mikino 8 y’abafite ibiro byinshi mu iteramakofe.

Uyu mugabo w’imyaka 42 yemejwe nk’umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu n’ishyaka PDP Laban ryiyomoye ku rya Rodrigo Duterte uri ku butegetsi kuri ubu.

Kuri ibyo bigwi yagezeho ku Isi nk’umwe mu bateramakofe beza, Pacquiao asanzwe ari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Philippines.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka