Umunya-Mali Oumar Sidibé yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga Omar Sidibé, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports nyuma y’icyumweru ageze mu Rwanda

Omar Sidibé wari umaze icyumweru kirenga ari mu Rwanda aho yaje gukinira ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa mbere ni bwo yabashije gushyira umukono ku masezerano, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi wanagaragaye mu mukino wa gicuti bakinnye na AS Kigali, ndetse akanatanga umupira wavuyemo igitego, ari no ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izifashisha mu mikino ya CAF Champions League.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye uwomukinnyi musha

makende bernard yanditse ku itariki ya: 6-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka