Umunya-Argentine Zapata yagizwe umutoza wa Mukura VS

Ikipe ya Mukura Victory Sports yemeje ko umunya-Argentine ari we mutoza w’iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri

Mu mpera z’umwaka wa 2020 ni bwo ikipe ya Mukura Victory Sports yasezereye Umufaransa Djilali Bahloul ufite inkomoko muri Algérieimuziza umusaruro muke, ni nyuma yo kuyitoza amezi abiri gusa.

Rodolfo Zapata, umutoza mushya wa Mukura VS
Rodolfo Zapata, umutoza mushya wa Mukura VS

Nyuma y’iminsi yari ishize iyi kipe ya Mukura Victory Sports idafite umutoza mukuru ndetse n’abamwungirije, ubu yamaze kwemeza umunya-Argentine Rodolfo Zapata nk’umutoza mushya w’iyi kipe yo mu karere ka Huye.

Asimbuye umufaransa Djilali Bahloul ufite inkomoko muri Algérie wari uherutse gusezererwa
Asimbuye umufaransa Djilali Bahloul ufite inkomoko muri Algérie wari uherutse gusezererwa

Rodolfo Zapata bivugwa ko azaba yungirijwe na Mateso Jean de Dieu watoje amakipe arimo AS Kigali ndetse akanayihesha igikombe cy’Amahoro cya 2019, ndetse Ndaruhutse Theogene Djabil akazaba ari umutoza w’abanyezamu.

Uyu mugabo w’imyaka 54, yavukiye ahitwa Bella Vista muri Argentine, yatoje amakipe arimo AFC Leopards yo muri Kenya, anatoza ikipe ya Township Rollers FC yo muri Botswana yanahesheje igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa 2018-2019.

Amakipe uyu mutoza yatoje

2000 Alberta Soccer Association (Canada)
2001–2009: US Olympic Development Program (Leta Zunze Ubumwe za Amerika)
2010: Sunshine Stars FC (Nigeria)
2011–2012: MP Black Aces FC (Afurika y’Epfo)
2012–2015: USA Youth Soccer Association (Leta Zunze Ubumwe za Amerika)
2016–2017: Gaborone United (Botswana)
2018: AFC Leopards (Kenya)
2018–2019: Township Rollers FC (Botswana)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nizere ko MVS nta kosa yakoze yo kwirukana wa mutoza wa mbere hatubahirijwe amategeko kugirango yirinde ibihano byazakurikiraho!!!
Abayobozi b’amakipe hari ighe badakurikiza neza ibikubiye muri kontaro bikagra ingaruka ku byemezo bafata bigahombya amakipe yacu!!!

Gasongo yanditse ku itariki ya: 29-03-2021  →  Musubize

umugabo wimyaka itanu ntago abaho

alias yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka