Umunsi wa mbere w’igikombe cy’intwari, Police irayoboye, APR ni iya nyuma

Igikombe cy’intwari cyatangiye guhatanirwa kuri uyu wa Gatandatu, Police Fc niyo yonyine yabashije kwegukana amanota atatu ku munsi wa mbere

Kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro, ni bwo hakinwaga imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cy’intwari, aho iyi mikino yaje gusiga Police itsinze APR Fc igitego 1-0, naho As Kigali inganya na Rayon Sports.

APR Fc yatakaje umukino wa mbere, imbere ya Police yari yahawe umutuku

Mu mukino wa mbere watangiye ku i Saa Saba, APR Fc yaje gutsindwa n’ikipe ya Police Fc igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Habimana Hussein, mu gihe umunyezamu wa Police Fc we yari yahawe ikarita y’umutuku.

Abakinnyi babanjemo

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Munezero Fiston, Nduwayo Danny ,Twagiuzimana Fabrice , Habimana Hussein, Muvandimwe Jean Marie Vianney , Nzabanita David, Nizeyimana Mirafa, Yves Imanishimwe, Songa Isaie, Dominique Antoine na Moustapha Nsengiyumva.

Police nyuma yo gutsinda APR, ubu ni iyoboye irushanwa
Police nyuma yo gutsinda APR, ubu ni iyoboye irushanwa

APR Fc: APR FC: Mvuyekure Emery, Rukundo Dennis, Ngabo Albert, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste, Twagizimana Martin Fabrice , Issa Bigirimana, Itangishaka Blaise, Sekamana Maxime na Byiringiro Lague.

APR Fc ntiyahiriwe n'umunsi wa mbere, ubu ni iya nyuma by'agateganyo
APR Fc ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere, ubu ni iya nyuma by’agateganyo

Rayon Sports y’abasimbura babiri gusa yanganyije na AS Kigali

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye iri rushanwa ifite abakinnyi 13 gusa, nyuma yaho bamwe mu bakinnyi bayo bafite ibibazo by’imvune, abandi batandatu bakaba bari muri CHAN, mu gihe abandi badafite ibyangombwa bibemerera gukina iri rushanwa.

Uyu mukino wa je kurangira amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu, amakipe yombi agabana inota rimwe rimwe, biza gutuma umunsi wa mbere usiga Police Fc ari iya mbere n’amanota atatu, igarukirwa na AS Kigali na Rayon SPorts zifite inota rimwe, APR Fc ikaza ku mwanya wa nyuma n’ubusa.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Eric Irambona, Kwizera Pierrot, Shaban Hussein ’Tchabalala’, Shassir Nahimana , Christ Mbondi, Yassin Mugume, Yussuf Ballagome-Da.

AS Kigali: Hategekimana Bonheur, Benedata Janvier, Mutijima Janvier, Munyentwari Charles, Bishira Latif, Rodrigue Murengezi, Ntamuhanga Tumaini Tity, Mbaraga Jimmy, Ndayisenga Fuadi, Ndarusanze Jean Clude na Ngama Emmanuel.

Andi mafoto ku mukino AS Kigali yanganyijemo na Rayon Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka