Umunsi wa 28: APR na As Kigali ziracyakubana, Rayon Sports na Kiyovu zatsinzwe

Mu mikino y’umunsi wa 28 ya Shampiona y’icyiciro cya mbere, APR na As Kigali zongeye gutsinda, Rayon Sports Kiyovu na Mukura Vs ziratakaza

APR Fc ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiona
APR Fc ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiona

APR yatsinze Etincelles, ikomeza kwizera igikombe cya Shampiona

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, aho ikipe ya APR Fc yatsinze Etincelles ibitego bibiri byose mu gice cya mbere, ibitego byatsinzwe na Nsabimana Aimable ndetse na Hakizimana Muhadjili.

Rayon Sports yongeye gutsindirwa i Rusizi

Ni umukino Rayon Sports yagiyemo imaze kubona umutoza mushya, aho yaje gutsindirwa i Rusizi ibitego 2-0, iza no guhusha Penaliti yatewe na Ismaila Diarra ayikubita igiti cy’izamu.

Abafana ba Rayon Sports i Rusizi ntibanyuzwe n'ibyavuye mu mukino
Abafana ba Rayon Sports i Rusizi ntibanyuzwe n’ibyavuye mu mukino

Uko imikino yose y’umunsi wa 28 yagenze:

Espoir FC 2-0 Rayon Sports FC
Police FC 2-1 SC Kiyovu
Kirehe FC 2-0 Bugesera FC
Sunrise FC 0-3 Musanze FC
Amagaju FC1-1 Marines FC
APR FC 2-0 Etincelles FC
Gicumbi FC 2-0 Miroplast FC
Mukura VS 0-2 AS Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nyamara mugarure bakame yongere abakorere umuti?! ntabwo ari byiza kwambura umupfumu mu muhe udufaranga twe bitabaye ibyo ibyo mutsindirwa muri cecafa byo bizaba birenze. muzaseberayo.

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 23-06-2018  →  Musubize

Biragoranye ko APR yabura igikombe pe habura imikino ibiri

NYABYENDA FELIX yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

Uyu mutoza yavuze ko yifuza Rayon ikina nka Brasil njye nahise ntekereza ko azavana abakinnyi iwabo akaba Gasenyi

bigabo yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

rayon ikomeje gutsindwa ubwo mugiye kubeshyera umutoza kandi abakinnyi barananiwe

aiji yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

MUKOMEZEMUHANGANE

Didas yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

kutangiranye.intsinzwiwamutozawe uzamarakabirikotuzakumereranabi

Mista yanditse ku itariki ya: 21-06-2018  →  Musubize

rayon.we ufite.ibibazo!

Mista yanditse ku itariki ya: 21-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka