Umukunzi wa Rayon Sports yahaye inkunga Rwarutabura na Rujugiro muri ibi bihe bya COVID-19

Umukunzi wa Rayon Sports witwa Mutsinzi yahaye ibiribwa abafana babiri Rwarutabura na Rujugiro muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus

Ngenzahimana Bosco uzwi nka Rwarutabura usanzwe ufana Rayon Sports ndetse na Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro usanzwe ufana APR FC, uyu munsi bahawe inkunga n’umukunzi wa Rayon Sports witwa Mutsinzi.

Bimwe mu byo uyu Mutsinzi yabahaye, harimo Ibitoki, ifu ya kawunga, umuceri, ibishyimbo, isukari ndetse n’ifu y’igikoma, ibi akaba yabikoze mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ibi bihe imirimo myinshi yahagaze, by’umwihariko n’umupira w’amaguru bakunda kugaragaramo.

Aba bafana babiri n’ubwo basanzwe bafana amakipe ahora ahanganye hano mu Rwanda, mu buzima busanzwe ni inshuti zisangira akabisi n’agahiye, aho nyuma y’umupira bakunze kugaragara basangira kandi bahuje urugwiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Yego nibyo koko yagize neza ariko se ngewe mbona atari ngombwa kugira ngo abantu bose Ko yahaye abantu ibyo kurya

Uwera Jean Claude.com yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Nukurimana imuhe umugisha u tagabanyije kubwumutima wogufasha

Ndagijimana janvier yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Mbere ya byose Imana imuhe umugisha nubwo afana rayon sport FC we afite umutima wo gutanga nta mavangura

Courage kbs

Ngirinshuti Japhet yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ni byiza cyane pe Imana imuhe umugisha nubwo afana rayon sport FC we afite umutima wo gutanga nta mavangura

N’abandi bafite ibintu uru ni urugero rwiza cyane

Ngirinshuti Japhet yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ibi nibyo bita gukunda umupira w,amaguru no gukunda igihugu . Uwo Mukunzi wa Ruhago ndamushyigikiye.

Ange Gabriel Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ibi nibyo bita gukunda umupira w,amaguru no gukunda igihugu . Uwo Mukunzi wa Ruhago ndamushyigikiye.

Ange Gabriel Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Uyu mukunzi wa RS yakoze ni ukuri Imana imuhe umugisha.

Sebageni Faustin yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ni byiza cyaneee, Mutsinzi CG Mukunzi kuko ndabona btavanze ntiwamenya Ari nde gusa ikingenzi Ni igikorwa kiza yakoze. Tugume mu rugo dukarabe intoki namazi meza nisabune. Imana izaca inkoni izamba birangire tujye mu buzima busanzwe.

NSHIMIYIMANA Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka