Umukozi wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yasezeye

Bonnie Mugabe wari usanzwe ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yamaze kwandika asezera kuri uwo mwanya.

Ku wa Gatanu tariki 28/08/2020 nibwo Bonnie Mugabe wari umaze iminsi akuriye Komisiyo y’amarushanwa muri Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda yanditse ibaruwa atangaza ko asezeye kuri uwo mwanya.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yemeje ayo makuru ko Bonnie Mugabe yasezeye, bakaba bari gushaka uko baziba icyuho kuri uwo mwanya.

Yagize ati "Ni ko bimeze twakiriye ibaruwa ye isezera, nk’uko amategeko abiteganya yatanze ukwezi kw’integuza, ukwezi kwa cyenda kose azaba agihari ubwo ni nabwo Ubuyobozi bwa Ferwafa buzafata umwanzuro w’ikigomba gukorwa."

Mu minsi ishize nibwo kandi Bonnie Mugabe yari yagizwe Umuyobozi w’umushinga Ferwafa iri gukorana na UEFA, aha Umunyabanga wa Ferwafa akaba yagize ati "Ibyo yari ashinzwe byose byari akazi ka Ferwafa ubwo tuzashaka undi tubishinga."

Bonnie Mugabe wakoze imirimo itandukanye, aheruka gusoza amasomo yari amazemo umwaka urenga muri Kaminuza ya Leicester yo mu Bwongereza ku micungire y’Umupira w’Amaguru ategurwa na FIFA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka