Umukino wahuzaga APR FC na Mukura VS urasubitswe nyuma y’iminota 45

Umukino w’ikirarane wahuzaga APR Fc na Mukura VS kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo wasubitswe nyuma y’iminota 45 kubera imvura yaguye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, igice cya mbere cyarangiye Mukura VS ifite igitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Nyarugabo Moise ku munota wa 31 w’igice cya mbere.

Nyuma y’igice cya mbere amakipe yombi yasubiye mu rwambariro, nyuma abasifuzi baza kwemeza ko umukino uhagarara.

Ferwafa yatangaje ko umukino uzakomereza aho wari ugeze.

Kuri twitter yanditse iti
"Kubera imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali, umukino w’ikirarane w’umunsi wa 6 wa shampiyona wahuzaga APR FC na MUKURA VS urasubitswe. "

"Hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa ejo ku munota warugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iki cyemezo nicyiza kbs nicyo natwe twifuzaga tugombe duhagarike ikiyoni duce impaka.

B.jado yanditse ku itariki ya: 1-02-2022  →  Musubize

Iki cyemezo nicyiza kbs nicyo natwe twifuzaga tugombe duhagarike ikiyoni duce impaka.

B.jado yanditse ku itariki ya: 1-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka